Umunsi mpuzamahanga w’Umugore mu karere ka Gasabo

Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wizihizwa buri taliki ya 08 Werurwe buri mwaka, uyu munsi wizihirijwe mu Mirenge yose igize Akarere ariko ku rwego rw’Akarere ka Gasabo uwo munsi wijihirijwe mu Murenge wa Ndera Akagari ka Kibenga. Mu Rwanda uyu munsi wijihijwe ku nshuro ya 43 ukaba ufite Insanganyamatsiko igira iti: “Munyarwandakazi, Komeza umurava mu iterambere twubake u Rwanda twifuza”

Uyu muhango witabiriwe n’Intumwa za Rubanda umutwe w’Abadepite, Umuyobozi w’Akarere, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, umuyobozi w’Urugaga rw’Abagore ku rwego rw’Akarere n’abandi bayobozi n’abakozi mu nzego zitandukanye.

Nk'uko byari biteganyijwe mu mirenge yose haremewe abantu ku giti cyabo bakora imyuga ndetse n’amakoperative. ku rwego rw’Akarere haremewe amakoperative abiri (2) akora imirimo y'ubudozi aho yahawe imashini enye zidoda n’ebyiri z’umuriro, hanaremewe umudamu ukora ububoshyi bw’imyenda aho yahawe imashine ifite agaciro k’ibihumbi magana abiri ( 200,000 Frw).

Mu bafashe ijambo bose barekanaga impamvu mu Rwanda cyangwa Abanyarwanda bafite yo kwizihiza uyu munsi kubera intambwe Igihugu cyacu cyateye ku isi yose mu kwimakaza ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye hagati y’Umugabo n’Umugore aho Umugore agaragara mu nzego zifata ibyemezo.  Aba bayobozi bashimiye abatoranijwe banabasaba gukomeza gusenyera umugozi umwe kandi bagafata neza imashini bahawe kugirango zikomeze zibafashe kwiteza imbere banafasha n’abandi kwiteza imbere.

Uyu muhango nanone waranzwe n'imurika ry’ibikorwa bitandukanye bikorwa n’Abagore aho byagaragaye ko Abagore bashoboye bitewe n’ibikorwa bakora.