Irondo ry’umwuga ryongerewe ubushobozi

                    

Akarere ka Gasabo karakataje mu gufata ingamba zo kwicungira Umutekano aho nyuma yo kwishyiriraho Irondo ry’Umwuga, kwiguririra Imodoka zibafasha gucunga Umutekano no gukurikirana Isuku  mu Mirenge yose igize Akarere, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bumbogo murwego rwo kunoza neza uburyo bw’Itumanaho hagati y’Abanyerondo b’umwuga bahawe Ibyombo bizajya bibafasha mi itumanaho.

Ubuyobozi bw'uyu Murenge kandi bwitaye cyane ku mibereho myiza y’abanyerondo kugirango bashobore gukora akazi kabo bafite ubuzima bwiza, Umurenge wa Bumbogo wishyuriye abanyerondo 600 hamwe n’imiryango yabo ubwisungane mu kwivuza. Ubundi Umurenge wose ufite abanyerondo 206.

Nk'uko bizwi hose, ubumenyi mu itumanaho mu bijyanye n’umutekano ni ingenzi, aho amakuru aba acyenewe kuva ku rwego rumwe ajya ku rundi. Akaba ariyo mpamvu mu bafashe ijambo bose basabye abahawe ibikoresho by’akazi kubifata neza no kubikoresha icyo byagenewe.