Gasabo hatangijwe Itorero ry'Umudugudu

 

Kimwe n’ahandi hose mu gihugu, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Ukuboza 2018, i Rutunga ho mu Karere ka Gasabo hatangijwe ku mugaragaro Itorero ry’Umudugudu ryitezweho kwongerera Abanyarwanda kugira umuco nkuwo hambere.

Afungura iyi gahunda ku mugaragaro, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Madam MUKABARAMBA Arvella, yasabye abaturage kongera kwicara hamwe bagatekereza neza ikibahuza kurusha gutekereza icyo bapfa.

Mukabaramba kandi yifashishije zimwe mu ngero zo hambere, yongeye kwibutsa ko nta muntu wigira  ubwe ku giti cye, ngo ahubwo abasenyeye umugozi umwe bagera kuri byinshi byiza kandi bibafitiye inyungu.

Aha yavugaga ko muri iri torero bazasangira amakuru y’uburyo Umudugudu wabo umeze haba ku ruhande rw’imibereho yabo ubwabo ndetse n’ibibakorerwa.

Nkuko byakomeje bigarukwaho, “Itorero ry’Umudugudu” rije guhuza abaturage batuye mu Mudugudu umwe gusangira amakuru meza ndetse n’atari meza, maze bakagerageza kwikemurira ibibazo biri mu Mudugudu wabo, ibibananiye bakabona kwifashisha inzego zo hejuru.

Ubuzererezi mu rubyiruko, amakimbirane mu miryango, ihohoterwa rya hato na hato, ubucuruzi bw’inzoga zitemewe, umutekano muke… ibi ni bimwe mubigomba gukemukira mu Itorero ry’Umudugudu.

Gutabarana mu buryo bunyuranye, indyo yuzuye, gusangira ibyiza, kugenderana, gusurana mu birori bitandukanye, isuku, kurwanirana ishyaka, imihigo…. Ibi ni bimwe mu byiza ndetse n’inyungu bizazanwa n’iri Torero.

Mu mbeho akabije, aha i Rutunga, abaturage bari kumwe n’umwe mu ba Komiseri 5 bagize Komisiyo y’Igihugu y’Itorero.

Aha Rutunga kandi bivugwa ko ariho Urwanda rwatangiriye kubaho, bikaba ari nayo mpamvu Komisiyo y’Igihugu y’Itorero yemeje ko hagomba/hagiye kubakwa inzu ndangamateka igaragaza ivuka ry’Urwagasabo.

Ku rwego rw’Igihugu,  iyi gahunda yatangirijwe mu Karere ka Nyagatare mu Burasirazuba bw’Urwanda.

Tubibutse ko iyi gahunda izajya ibaho hakurikijwe icyiciro cy’imyaka umuntu abarizwamo.

 

Dore uko imyaka izajya ihura n’amazina y’ingamba zayo.

Imyaka kuva kuri 0 – 5              Ibirezi

                               6 -12             Imbuto

                               13 -18            Indirirarugamba

                                19 -35            Indahangarwa

                               36 – 55           Ingobokarugamba

Naho kuva ku myaka 56 ujya hejuru bo bahawe izina ry’Inararibonye.