Amazu yubakiwe abirukanywe muri Tanzaniya yaratashywe

Kuri uyu wa gatanu tariki 28 kanama 2015,  mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Jabana Akagari ka Bweramvura, hatashywe  ku mugaragaro amazu 48 yubakiwe Abanyarwanda birukankwe mu gihugu cya Tanzania. Ayo mazu yubatswe ku bufatanye bw’Akarere n’abafatanyabikorwa  batandukanye barimo : PSF, RESERVE FORCE, JADF, CIVIL SOCIETY n’abandi banyarwanda n’Abaturarwanda b’ingeri zitandukanye. Aya mazu akaba afite agaciro k’amafaranga angana na miriyoni manana ane na mirongo itatu nimwe (431million). Izo nzu zubatswe zifite ibyumba bitatu, uruganiriro, igikoni, ubwiyuhagiriro, ubwiherero, amazi n’amashanyarazi.

Umuyobozi w’akarere ka Gasabo yashimiye byimazeyo uruhare rwa buri wese  mu kwishakamo ibisubizo anabwira abari bari aho ko “ubutunzi bwa mbere ari abantu” kuko iyo ufite abantu byose bishoboka.

Afungura ku mugaragaro izi nzu, Minisitiri ushinzwe kurwanya Ibiza no gucyura impunzi Madamu Mukantabana Seraphine, yashimiye cyane iki gikorwa anashimira cyane ukuntu abo banyarwanda basigaye basa neza. Yakomeje avuga ko igihe iki kibazo cyavukaga, Leta y’uRwanda yakoze ibishoboka kugira ngo abanyarwanda birukanywe muri Tanzania bubakirwe banahumurizwe mu gihe ababirukanye bari bazi ko bagiye gupfa bagashira.

Yakomeje avuga ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabwiye Minisitiri w’Ibiza no gucyura Impunzi ko hagomba gukorwa ibishoboka byose Noheri n’Ubunani ntibisange abo Banyarwanda mu nkambi kuko nta munyarwanda ugomba kuba Impunzi mugihugu ke. Aha yabibutsaga ko Urugamba rwo kubohoza Igihugu,rwari rugamije guca ubuhunzi akaba ariyo mpamvu Abanyarwanda  batakomeza kuba mu nkambi nk’Impunzi mu gihugu cyabo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo n’abaturage bako bashimwe cyane na Minisitiri Seraphine ndetse n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ku bwitange bagize bubakira abavandimwe birukanywe muri Tanzania.

Abandi bayobozi bakuru bitabiye uyu muhango, hari; Visi perezidante wa SENA Madamu Jeanne Gakuba, Umugaba mukuru  w’inkeragutabara Gen. Fred Ibingira, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Intubwa za Rubanda, Abikorera, hamwe n’Imiryango itegamiye kuli Leta.

Madamu Mukakigeri wavuze mw’izina ry’abahawe amazu, yashimye cyane Leta y’uRwanda n’Abanyarwanda ku mutima wa kimuntu baberetse kuva bakigera ku mupaka wa Rusumo kugeza nubu. Yakomeje avuga ko ibyo Abanyarwanda babakoreye byabarenze, ubu bameze neza, bari mu mazu meza afite buri kimwe cyose, bafite ubwisungane mu kwivuza, abana babo bariga byose bakaba babikesha Ubuyobozi bwiza.

Mukakigeri yatumye kuri Nyakubahwa Perizida wa Repubulika Paul Kagame ati ‘“Mubyeyi mwiza ngobyi iheka Abanyarwanda we, twaragushimye twivuye inyuma ntidufite icyo twaguha ariko biratunezeza cyane. Uzaze tugushime uturebe natwe tukurebe, nawe uri mugenzi w’Imana”.

Uwo muhango washojwe n’ubusabane aho abari bitabiriye basangiye icyo kunywa no kurya ndetse bacinya akadiho babifashijwemo na “orchestre” Impala.

End