MMI yaremeye abarokotse Genocide yakorewe Abatutsi 1994

Muri gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 26 Genoside yakorewe Abatutsi 1994, no muri gahunda yo kwibuka muriyi minsi 100, itsinda ry’abakozi ba MMI bayobowe n’Umuyobozi wayo Lt. Col. King KAYONDO barasuye banaremera abarokotse Genoside yakorewe abatusi 1994 babagabira Inka.

Hatanzwe Inka Enye (4) ku bagenerwabikorwa bo mu Mirenge Ine (4) yo mu Karere ka Gasabo ariyo; Bumbogo, Ndera, Jaban na Nduba.

Mbere yaho, babanje kunamira inzirakarengane zazize Genocide yakorewe Abatutsi 1994 zishyinguye mu Rwibutso rwa Ruhanga mu Murenge wa Rusororo hatangwa ubuhamya bw’umwe mubarokokeye mururwo rusengero wanavuze ku mateka ya Ruhanga kuva 1959,1961,1963 na 1994 uburyo Abatutsi bagiye birwanaho buribyo bihe bitandukanye.

 

Uyu muhango witabiriwe n’abahagarariye IBUKA kurwego rw’Igihugu ndetse n’Akarere hamwe n’Umuyobozi bw’Akarere.

 

Abahawe Inka, bashimye cyane Ingabo z’Igihugu, ku rukondo rwazo zitahwemye kugaragariza abacitse kw’icumu rya Genocide yakorewe Abatutsi 1994, babizeza ko inka bahawe bazazifata neza ndetse bakazanoroza bagenzi babo.

 

Umuyobozi mukuru wa MMI yashimiye Ubuyobzi bw’Akarere ka Gasabo ku mikoranire myiza bafitanye ihoraho mu guteza imbere Imibereho myiza y’Abaturage kandi yizeza n’abagenerwabikorwa ko bazabahora hafi.

 

Abafashe Ijambo bose bashimiye Ubuyobozi bwiza bw’Igihugu cyacu buhora buzirikana abaturage barwo, byumwihariko Abarokotse Genocide yakorewe Abatutsi, mu bibazo byose bagiye bahura nabyo.