Urubyiruko rw’Akarere ka Gasabo mu bikorwa bitandukanye byubaka Igihugu

Urubyiruko rw’Abakorera bushake rwo mu Karere ka Gasabo bakoze ibikorwa bitandukanye mu kwezi kwahariwe ibikorwa by’ubukorera bushake.

Mu bikorwa byakozwe byibanze ku mibereho myiza y’Abaturage, harimo nko;

Kubakira abatishoboye, kubaka uturima rw’igikoni 129, Imiganda itandukanye ijyanye n’Ibikorwa by’isuku n’Isukura mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka Gasabo, ku baka Ibyuma by’Amashri

Ku wa Gatandatu taliki ya 31 Ukwakira, Urubyiruko rw’Abakorera bashyikirije Abana batatu b’Impfubyi  zirera batagiraga aho baba inzu babubakiye kandi ifite ibyangombwa byose; ibitanda, intebe n’ibikresho bindi bitandukanya.

Uyu muhango wo gutaha iyi nzu wayobowe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije Bwana MUDAHERANUA Regis.

Uyu muhango kandi witabiriwe n’inzego zitandukanye zaba iza Police ndetse n’Izurubyiruko rw’Abakorera bushake ku rwego rw’Igihugu n’Akarere.

Aba bana b’Impfubyi batuye mu Murenge wa Kinyinya Akagari ka Gasharu Umudugudu wa Gasharu.

Urubyiruko kandi rwishyuriye abatishoboye 125 Ubwisungane mu kwivuza nkabimwe mu bikorwa biteza imbere Imibereho Myiza.

Muru ku kwezi kandi Urubyiruko rwasinyanye n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo Imihigo y’Urubiruko 2020-2021.  

Ibikorwa by’Urubyiruko rw’Abakorera bushake birakomeje no muri gahunda yo gufasha abantu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Corona Virus ahantu hatandukanye.