Akarere ka Gasabo mu gukemura ikibazo cy'abana b’inzererezi

Akarere ka Gasabo katangiye gahunda yo gusubiza abana b’inzererezi mu miryango yabo. Iki gikorwa kikaba cyarabaye taliki ya 30 Werurwe 2016 mu murenge wa Remera.

Abana bashoboye gusubizwa mu miryango yabo bari 22 ariko icyo gikorwa kikazakomeza kuko gahunda nu guca burundu abana b’inzererezi bagasubizwa mu miryango no mu mashuri. Ariko nk’uko iki gikorwa giteye, ntabwo Akarere kabyifashamo konyine kuko hari n’abana bava mu tundi turere baza muri Gasabo kubera ibikorwa byinshi bitandukanye bikurura abana  n’urubyiruko. Aha rero hasabwa ubufatanye bw’inzego zitandukanye.

Umuyobozi ushinzwe Imirimo rusange mu Karere ka Gasabo akaba ari nawe wari uhagarariye umuyobozi w’Akarere Bwana Nzabonimpa Deogratias yasabye ababyeyi kuba inshuti z’abana babo aho yagize ati :”iyo utabaye inshuti y’umwana wawe ajya kuyishaka hanze kandi ibyo yigirayo ntubimenya’’. Yakomeje ababwira ko ari inshingano z’ababyeyi guha uburere abana babo. Kubemera Imana, inshingano z’ababyeyi za mbere ni uguha abana babo uburere bwiza kuko iyo utabikoze uba udakoze ibyo ugomba gukora nk’umubyeyi.

Uyu muyobozi yanasabye abana kumvira ababyeyi kandi bagataha bagasubira mu mashuri kuko nta mpamvu nimwe yakabayeho ituma abana batajyanwa mu mashuri, hari gahunda nyinshi za Leta zifasha abana kwiga.

Uwaruhagarariye Police CSP Teddy Ruyenzi, yashimiye Akarere ka Gasabo kuri gahunda nziza batangiye yo gusubiza abana mu miryango. Yasabye ababyeyi gutega amatwi abana babo, kuko nubwo bariya bana baba ari bato ariko nabo bafite ibyo baba bashaka, rero hagomba kubaho kuganira no kujya inama.

Yakomeje asaba abari aho bose gukunda Igihugu, kuko Igihugu ntabwo ari ubutaka ahubwo Igihugu ni abantu harimo n’abana kandi aribo Rwanda rw’ejo. Yavuze ko iyo umubyeyi atigishije umwana we ni ukuvuga ko ejo hazaza nta bayobozi Igihugu kizaba gifite.