Umuganda Rusange mu gufasha abasenyewe n’Ibiza

Nk’uko bisanzwe  uwa gatandatu wa nyuma w’ukwezi, ni umunsi ngarukakwezi wagenewe umuganda rusange mu Gihugu hose. Kuri uyu wa Gatandatu Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo hamwe n’Abakozi baturutse muri Minisiteri ishinzwe gukumira Ibiza bifatanije n’Abaturage bo mu murenge wa Kinyinya, Akagari ka Gasharu mu muganda rusange bacukura imiferege n’ ibyobo bizajya bifata amazi yasenyaga amazu y’Abaturage batuye mu mudugudu wa Gasharu, hamwe no kubigisha gukumira Ibiza kuko kubafasha gusa ntabwo bihagije, bagomba kumenya gukumira Ibiza mbere batera ibiti, ibyatsi, bacukura ibyobo  bifata amazi y’imvura, gusakara neza amabati bakayafatisha ku gikuta neza ariko nacyo gikomeye.

Imvura yaguye taliki ya 25 Werurwe yasenyeye  imiryango 62 hamwe n’ibisenge by’ibyumba cumi na bibiri (12) by’amashuri ya GS Kinyinya. Ni kuri iyo mpamvu ku bufatanye n’Akarere, Umurenge hamwe n’Abaturage hashyizwe imbaraga mu muganda  ku buryo ubu imiryango 10 yonyine niyo ikeneye ubufasha.

mu rwego rwo gufasha abo basenyewe n’imvura, MIDIMAR yatanze Amabati 512 azafasha iyo miryango yasigaye hamwe n’ibyumba by’amashuri ya GS Kinyinya. Mu bikoresho by’ibanze byatanzwe harimo; Imisambi, Indobo, Ibiringiti hamwe n’Amashuka.

Uwari uhagarariye Akarere ka Gasabo, yashimye cyane MIDMAR ku gikorwa cyiza bakoze byaba murwego rwo gufasha abahuye n’ibiza ndetse no mu gukora umuganda. Yakomeje avuga ko nubwo uyu muganda ukozwe, ntabwo ukemuye ibibazo by’amazi y’imvura asenya amazu, hazakorwa n’undi muganda udasanzwe mu rwego rwo kugirango icyo kibazo gicyemuke burundu.