Akarere ka Gasabo kiyemeje kwegereza Abanyarwanda Amavuriro

Akarere ka Gasabo kubufatanye  n’Umufatanyabikorwa Society for Family Health ( SFH)  hubatswe  Post the Sante Ebyiri ( 2) zo murwego rwa kabiri ( second generation)  zirimo ibikoresho byose bikenewe.

Izi post de sante zubatswe mu Kagari ka Kibagabaga Umurenge ya Kimironko no mu Kagari ka Rugando Umurenge wa  Kimihururara zikaba zaratashwe ku mugaragaro n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere  Madam UMWALI Pauline arikumwe n’Umuyobozi wungirije wa SFH  Madam Jennifer.

Post de Sante zo muwego rwa kakiri zizajya zitanga serevice zikurikira:

Gusuzuma (Consultation), Laboratory, Kubyaza ( Maternaty), Pharmacy, Vaccination, Consultation prenatal na Petite churulgie.

Aya mavuriro yibanze, aje gukemura ikibazo k’ingendo ndende abaturage bo muriyi mirenge bagendaga bajya gushaka aho bivuriza.

Aya mavuriro yuzuye atwaye amafaranga angana na Million Mirongine  n’icyenda ( 49M) kuri burimwe ubwo ebyeri ni 98M.

Abagenerwa bikorwa, bishimiye cyane iki gikorwa, bavugako baruhutse ingendo zakure bajya gushaka ubuvuzi, kandi ko bishimiye cyane ko n’ababyeyi bazajya babyarira hafi.

Umuyobozi w’Akarere yasabye abaturiye aya mavuriro kuyafataneza kuko aribo afiye akamaro kandi yongera gusaba  abakozi bazakoreramo gutanga serevice nziza ku babagana.