Amafaranga abarimu bahembwa ndayazi kandi na Guverinoma irabizi – Min.Munyakazi

Amafaranga abarimu bahembwa ndayazi kandi na Guverinoma irabizi – Min.Munyakazi

 

Kuva muri 1966 buri mwaka ku isi hose haba umunsi mpuzamahanga wihariye wagenewe kuzirikana Mwarimu, kuri uyu wa 5 Ukwakira 2018 mu Rwanda hose naho abarimu bazirikanywe maze bahurira hirya no hino mu Turere bigishirizamo, bahana ibitekerezo, barasangira maze ababaye indashyikirwa barahembwa. 

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Mwarimu wize kwigisha kandi ubishoboye, ni umusingi w’ireme ry’uburezi”

I Gasabo ho mu mujyi wa Kigali abarimu barenga 1000 bateraniye I Rusororo muri gahunda yo kwishimira ibyiza bagezeho hanagaragazwa bimwe mu bibazo bahura nabyo mu kazi kabo ka buri munsi.

Ni ku nshuro ya 17 uyu munsi wizihizwa; aha, inshuro zose hahembwa abarimu babaye indashyikirwa.

UWIMANA Pierre Celestin wigisha isomo ry’ubutabire #Chemistry mu rwunge rw’amashuri yisumbuye rwa Kabuga, ni we wahize abandi barimu bose mu Mujyi wa Kigali mu mihigo baba barahize.

Uwimana yahembwe Moto nshyashya yo mu bwoko bwa Boxer, hamwe n’imashini #Laptop.

MUKANGENERA Berthilde yahembwe nk’umwarimu wakoresheje neza inguzanyo yahawe na UMWARIMU SACCO.

Uyu Berthilde nawe yahembwe Moto #Boxer nshya.

Abarimu babaye indashyikirwa muri buri Murenge uko ari 15 igize Akarere ka Gasabo, nabo bahembwe Imashini #Laptop.

Mwarimu uhagarariye abandi muri uyu muhango NCOGOZA J. Damascene mu ijambo rye, yasabye Leta kugerageza ikwongera umushahara wa Mwarimu kugira ngo ugendane n’ibicuruzwa ku isoko.

Uyu mwarimu kandi yanaboneyeho ashimira gahunda yashyizweho yo kugaburira abana ku mashuri.

Abarimu bigisha mu mashuri y’incuke, nabo ngo barifuza kuzajya bahembwa na Leta ngo kuko kuri ubu amafaranga babona bayahabwa n’ababyeyi habanje kubaho ukumvikana ku mpande zombi.

Abigisha mu bigo byigenga (Private schools), nabo ngo barifuza kujya batoranywa mo abahize abandi maze nabo bakagenerwa ibihembo ndetse ngo baranifuza kujya batumirwa mu mahugurwa ahabwa abigisha mu mashuri ya Leta.

Abigenga kandi, nabo barifuza ko gahunda y’imashini imwe kuri buri munyeshuri (One laptop per child), yagezwa mu bigo bitari n’ibya Leta.

Umwarimu sacco

Kugeza ubu amakuru aragaragaza ko Miliyari zirenga 58 [58,000,000,000Frw], ziri mu barimu  hirya no hino mu gihugu. Abigenga ndetse n’aba Leta.  

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Bwana Stephen RWAMURANGWA, yavuze ko hateganijwe kubakwa ibyumba byo kwigirwamo birenga 48, hagasanwa ibirenga 27 ndetse anaboneraho gushima inkunga batewe na Perezida wa Repubulika yo kubaka ibindi byumba 18 byubatse mu buryo bwa 6 – 6 – 6 nka gahunda nziza yo kurondereza ubutaka.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi bwana MUNYAKAZI yavuze ko kuza kwifatanya n’Abanya-Gasabo, ari ku mpamvu nyinshi zitandukanye.

Imwe muri yo ngo nuko Akarere ka Gasabo kabaye kamwe mu Turere 5 twa mbere twahize neza imihigo mu burezi, kandi ngo n’umwarimu wahize abandi muri Kigali yabootse muri Gasabo.

Min. MUNYAKAZI yibukije ko buri mwaka hatangwa imashini 400 ku barimu, ibi bikaba ari gahunda MINEDUC yihaye yo kugeza imashini kuri buri mwarimu (One laptop per teacher).

Nyuma yo gushima imikorere y’UMWARIMU SACCO, Minisitiri yagarutse ku busabe yari yasabwe n’aba barimu maze abasubiza muri aya magambo. “Ikibazo cy’imishahara mwavuzeho,… ndakizi kandi na guverinoma yose irakizi. Ndetse nari nanateguye kukivugaho niyo mutari kukimbwira”

Aha, yahumurije abarimu ko Leta ikomeza gukora ibishoboka byose ngo imibereho ya mwarimu ive ku rwego iriho ubu, igere ku rundi.

Umuhango wasojwe n’ubusabane (Rya & Nywa)

Mu Rwanda umunsi wahariwe Mwarimu, watangiye kwizihizwa muri 2002.