Uruzinduko rw'Intumwa za Rubanda mu Karere ka Gasabo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 16 Mutarama 2015, bamwe mu ntumwa za Rubanda mu nteko ishinga amategeko zigizwe n'imitwe yombi aribo Honorable Mutimura zeno, Honorable Karenzi Theoneste, Honorable Murumunawabo Cecile, Honorable Bamporiki Edouard bayobowe na Honorable Gakuba Jeanne D'arc, Visi Perezida w'Inteko ishinga amategeko bagendereye Akarere ka Gasabo. 

Mu ijambo rye, Umuyobozi w'Akarere ka Gasabo Bwana Rwamurangwa Stephen yahaye ikaze izo ntumwa za rubanda azibwira ko zisanga iwabo cyane ko bose bari mu bagize Indengabaganizi z'Akarere ka Gasabo. (ni ukuvuga ko bose ariho batuye kandi banatorewe mu Karere ka Gasabo). Nyuma yo kubaha ikaze, yabwiye Intumwa za Rubanda ko yishimiye uruzinduko bakoreye mu Karere ka Gasabo bikagaragaza ko bagakunda kandi ko yizeye ko hari ibyo bazafasha guhindura kugira ngo Akarere gasubirane isura nziza kahoranye.

Mu ijambo rye, Honorable Gakuba Jeanne d'Arc yashimiye Akarere ka Gasabo kuba kakiriye intumwa za Rubanda ndetse anagaragariza abitabiriye inama gahunda ibazanye mu Karere ka Gasabo. Yagaragaje gahunda izo ntumwa zifite yo gusura Akarere ka Gasabo muri Rusange iteganijwe gutangira ku itariki ya 24 Mutarama 2015 asaba ko bayifatanya n'Akarere kugira ngo bimwe mu bibazo birangwa mu karere bibashe kwigirwa hamwe ndetse bishakirwe n'umuti.

Mu gusoza Inama, Honorable Gakuba Jeanne D'arc yarangije ashimira ubufatanye bukomeje kuranga Akarere ka Gasabo n'abagize Inteko ishinga amategeko bagakomoka mo anizeza impinduka ashingiye kubyo bazakorana n'Akarere. 

End