Barashima cyane aho ibikorwa bya VUP bimaze kubageza

Kuri uyu wa gatatu taliki 08 Ugushyingo 2017, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwagendereye Imirenge yose ifite gahunda y’ ibikorwa bya "VUP-Public works" mu rwego rwo gukurikirana imikorere y'iyo gahunda no kuganira n’abagenerwabikorwa bayo kugirango barebe niba hari icyo ibamariye hamwe n’ ibibazo birimo.

Gahunda ya "Public works" mu Karere ka Gasabo ikorerwa mu Mirenge itandatu (6) yo mu nkengero z’Umujyi ariyo : Jali, Jabana, Nduba, Rutunga, Bumbogo na Rusororo.

Komite Nyobozi y’Akarere bari kumwe n'abandi bayobozi  ndetse n'inzego z'umutekano muri basuye ibikorwa bya VUP ariko cyane cyane igice cya "Public works". Iyi ni gahunda ishyirwamo abantu bo mu cyiciro cya mbere aho muri uwo muryango haba nta muntu ukora ariko bagifite imbaraga zo gukora. Abagenerwabikorwa, bakoresha amaboko yabo, batangira akazi saa moya (07:00) bakarangiza saa tanu (11:00) bagahembwa 1500 fw ku munsi ariko bakayahembwa mu minsi 10 iribyo bita "Dizaine".

Aba bagenrwabikorwa ba VUP basurwa, bari mu kazi bakora ubona bishimye cyane, nyuma abayobozi baje kuganira nabo, ariko bose bashimye cyane gahunda za VUP bavuga ko imaze kubafasha mu gukemura ibibazo byinshi mu miryango yabo.

Abayobozi babagiriye inama yo gukora bizigamira kugira ngo bashobore gutera imbere ndetse no kugira isuku ku mubiri ndetse naho batuye, kwiyubakira ubwihero ku batabufite no kutararana n’amatungo aho byaba bigikorwa.