MU RWIBUTSO RWA GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI RWA RUHANGA HASHYINGUWE INDI MIBIRI Y’ABAZIZE GENOCIDE 281

Mu gihe u Rwanda rukiri mu minsi ijana yo kwibuka abazize Genocide yakorewe abatutsi ku nshuro ya 20, kuri uyu wa 15 Mata 2014 mu rwibutso rwa Genocide yakorewe abatutsi rwa Ruhanga, umurenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo hashyinguwe indi mibiri y’abazize Genocide 281.

Uyu muhango wari witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta barimo Minisitiri muri Minisiteri y’Umuco na Siporo ( MIJESPOC) Protais MITALI, ari nawe wari umushyitsi mukuru, Minisitiri muri Minisiteri yo Gucyura Impunzi no kurwanya Ibiza (MIDMAR), Vice-President w’ Inteko umutwe wa Sena, Mayor w’Umujyi wa Kigali, Abadepite n’abandi mu nzego zitandukanye, ndetse by’umwihariko ubuyozi bw’idini Anglican mu Rwanda, bwagize uruhare rukomeye kugira ngo uru rwibutso rwa Ruhanga ruboneke, buhagarariwe na Archbishop wa Archdiocese ya Kigali Onesphore RWAJE, ndetse n’abaturage benshi.

Nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Mayor Willy NDIZEYE, iyi  mibiri yashyinnguwe mu cyubahiro yabonetse mu bice bitandukanye bigize Akarere ka Gasabo; imibiri 267 yose ikaba yarabonetse mu cyobo kimwe hafi y’urwibutso rwa Ruhanga ubwo nyir’ikibanza yageragezaga kuhubaka inzu maze mu gucukura fondasiyo (fondation) y’inzu bakagwa ku mibiri y’abantu ingana gutya, indi mibiri itanu yaturutse mu murenge wa Ndera, 1 uturuka mu murenge wa Kacyiru, indi 5 ituruka mu murenge wa Jabana, naho indi ituruka mu miryango itandukanye itari yarashyinguye mu cyubahiro.

Atangiza uyu muhango mu isengesho n’inyigisho, Archbishop Onesphore RWAJE yasabye abanyarwanda bose muri rusange kwibuka kandi banafasha bagenzi babo kudaheranwa n’agahinda ati “... gusa kugira ngo ufashe undi, ugomba kubanza ukumva agahinda afite nibwo uzamenya neza icyo uri bumufashe ndetse naho uri buhere

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Mayor Fidele NDAYISABA yasabye Abanyaruhanga bafite ababo bashyinguwe mu uru rwibutso ko batanga amazina yabo kugirango yandikwe ku ibuye ry’urwibutso mu rwego rwo kugira ngo atazigera yibagirana na rimwe.

Minisitiri MITALI mu ijambo rye akaba yagaye cyane abateguye genocide yakorewe abatutsi ndetse n’abayikoze, gusa kandi anagaya Abanyaruhanga ati” ntibyumvikana ukuntu imibiri ingana gutya yamara imyaka 20 yose nta muntu numwe utanze amakuru y’aho yaba iherereye!”. Yongeyeho ko igihe cyose twinjiye mu rwibutso rw Genocide tuzajya duha ubu butumwa abazize Genocide tuti” RWA RWANDA MWASIZE RUCURA IMIBOROGO UBU NI AMAHORO, RYA CUMU RYAKORAGA AMABI UBU RYARUNAMUWE, KANDI NA CYA KIVI MWASIZE UBU CYARUSHIJWE”

Minisitiri MITALI kandi yasabye abaturage kutazagira umuntu numwe batega amatwi ashaka kubayobya yitwaje icyo ari cyo. Aha akaba yatunze agatoki abiyita abanyapolitike cyane cyane bakorera hanze y’igihugu, ndetse n’abantu bazwi cyane (abastar) mu gihugu imbere bashaka kwitwaza ibyo bakora mu  kubiba amwuka mubi mu baturarwanda. Yagize ati” nta mwanya w’amacakubiri ukiba mu Rwanda, ndetse n’abashaka kuwubiba bose bamenye ko nta na rimwe bazabigeraho”

Abafashe ijambo bose, barimo na Vice-President wa IBUKA ku rwego rw’igihugu, bakaba barashimiye byimazeyo itorero Anglican mu Rwanda ryatanze urwari urusengero rwabo ubu rukaba ari rwo rwahindutse urwibutso rwa Genocide. Abigarukaho, Minisitiri Protais MITALI yagize ati “ ndashimira cyane ubuyobozi bw’idini Anglican mu Rwanda bwatanze urusengero rwabwo kugirango abaruhungiyemo barukekamo amakiriro bakarwamburirwamo ubuzima, abe ari narwo baruhukiramo mu cyubahiro”

 

Kuri ubu uru rwibutse rwa Genocide yakorwe abatutsi rwa Ruhanga rushyinguyemo imibiri y’abazize Genocide igera ku 32 259.