Taliki ya 14/05/2015 umwe mu bafatanya bikorwa b’Akarere ka Gasabo witwa DIRECT AID yaremeye abanyarwanda birukanywe muri Tanzania;ubu bakaba baratujwe mu Murenge wa Jabana, mu karere ka Gasabo. Bahawe ibikoresho byo munzu birimo; Imifariso, Ibitanda, Ibiringiti hamwe n’Intebe.
Abatujwe muri uyu Murenge bose hamwe ni abantu ijana na mirongo itandatu na batandatu(166) bagizwe n’imiryango mirongo Ine n’umunani (48). Buri muryango wahawe imifariso 3, ibitanda 3, Ibiringiti 3, hamwe n’intebe 3 .Ibyatanzwe byose bifite agaciro ka milliyoni 15.000.000 z’amafaranga y’U Rwanda.
Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri Ibiza no Gucyura Impunzi Bwana RUVEBANA Antoine, mu ijambo rye yashimiye aba banyarwanda uko basa, kandi bakaba bataganya. Yongeye ashimira Leta y’URwanda kuba yaremereye abafatanyabikorwa nka DIRECT AID kuza gukorera mu Rwanda.
Yakomeje ashimira nanone n’Ubuyobozi bw’ Akarere ka Gasabo ku bikorwa byiza bakoze kubera ko ari kamwe mu Turere tumaze gutanga amazu yubakishije ibikoresho byiza kandi biramba.
Yongeye kwibutsa abo Banyarwanda ko bagomba kwitegura kujya mu mazu yabo kandi banatekereza icyo bakora kugirango bashobore kwiteza imbere kuko batazahora bafashwa kandi bakabana neza nabandi Banyarwanda bahasanze.
Mubandi bayobozi bari bitabiriye uyu muhango harimo Umuyobozi w’akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe ubukungu wari uhagarariye Akarere ka Gasabo yashimiye abafatanya bikorwa b’Akarere ku gikorwa cyiza bakoze. Yaboneyeho kandi umwanya wo guha aba banyarwanda batujwe mu Murenge wa Jabana icyizere cy’uko mu gihe cya vuba amazu bubakirwa azaba yarangiye bakayaturamo.
Uhagarariye aba Banyarwanda nawe yahawe umwanya wo kugeza ku bari bitabiriye uyu muhango ijambo nawe atangira ashima Leta y’uRwanda, by’umwihariko Akarere ka Gasabo uko bakiriwe no kugeza ubu uko bafashwe. Mu rwego rwo kwiteza imbere abagore cumi na bane(14) bashyizwe muri VUP.