Komite Nshya ya Pan African Mouvement (PAM) Gasabo yaratowe

Taliki ya 10 Nzeri 2018, Inteko rusange ya Pan African Movement (PAM) ku rwego rw’Akarere ka Gasabo yarateraniye mu cyumba cy’Inama cy’Umurenge wa Kimihurura.

Iyi Nama yari yitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere akaba arinawe warumuyobozi wa PAM Gasabo muri Komite icyuye Igihe, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge yose igize Akarere,  , abagize Komite ya PAM mu Mirenge yose hamwe n’Abanyamurwango bose.

Umuyobozi wa Pan African Movement ku rwego rw’Akarere ka Gasabo ucyuye igihe Bwana Ingabire Augustin yatangiye atanga ikaze ku banyamuryango anabasobanurira gahunda y’inama.

Muri iyi nama hatanzwe ikiganiro ku mava n’amavuko ya Pan African Movement cyatanzwe na Hon. Rutijanwa Medard nk’inararibonye kandi akaba n’umunyamuryango wa PAM umaze igihe.

Abanyamuryango ba PAM Gasabo,  kandi bagaragriajwe ibikorwa byakozwe mu myaka Itatu ishize, hanamurikwa ibiteganijwe mu myaka Itatu iri mbere.

Muriyi nama kandi habayemo n’igikorwa cyo gutora Komite nshya kuko iyaririho yarirangije Mandat yayo.  Komite nshya ya PAM Gasabo igizwe na;

Perezida Bwana Ntaganzwa Jean Marie, Vice Perezida Simpenzwe Thomas, Umunyamabanga Ntakabanoza Domina. hashizweho kandi n’Abakomiseri batandukanye;

Komiseri ushinzwe Ubukangurambaga Bwana Kalisa jean Sauveur, Ushinzwe Itumanaho ni Bwana Munyaburanga Kiizito, Urubyiruko Bwana Musirikare David, Uburinganire ni Bonamwana Yvonne, Ushinzwe Abafite Ubumuga Bwana Ndayanze Jean Bosco, Ushinzwe Imyitwarire Bwana Mashami Muhire Roger hanwe Madamu Uwanyirigira Clarissa ushinzwe Ngenzuzi.