Ingendo z’Abadepite mu Karere ka Gasabo

 Intumwa za rubanda umutwe w’Abadepite zimaze iminsi itatu mu Karere ka Gasabo muri gahunda yo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zafashwe kugira ngo isuku n’imirire myiza bigerweho ndetse no kumenya ibijyanye n'ikwirakwizwa ry’inyongera musaruro n’Ifumbire no kureba uko amasoko y'ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi aboneka.

Mu byo basura harimo kureba ibikorwa by’Iterambere, gukangurira abaturage kugira uruhare muri gahunda z’abagenerwabikorwa hamwe no kumenya ingorane  bahura nazo muri izo gahunda n'ingamba zafatwa mu kuzikemura.

Mu Karere ka Gasabo,Abadepite umunsi wa Mbere bakiriwe na Nyakubahwa Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Bwana Rwamulangwa Stephen mu cyumba cy’Inama aho beretswe ibikorwa bagombaga gusura, ibyakozwe aho bigeze hamwe n'ibitarakorwa. Nyuma bajya gusura kureba niba no kwirebera ko niba ibyo beretswe ariko bimeze. Abadepite bazasura imirenge yose uko ari 15. Batangiriye gahunda yabo mu murenge wa Ndera basura "free zone" aho bahuye na bamwe mu bashoramari bakorera aho, babagezaho ibibazo bahura nabyo, banabizeza ko bazabakorera ubuvugizi. Banasuye amashuri mu rwego rwo kureba isuku, ubucucuke bw’Abana mu mashuri hamwe n’imitsindire y’Abana. Ikigega cy’amazi ya Cyaruzinge nacyo cyarasuwe aho basanze imirimo yararangiye 100% n’Amazi agera ku baturage. Bakiri mu murenge wa Ndera, banasuye Inyubako y’Ubucuruzi yubatswe n’abacuruzi ba Nyabugogo  mu rwego  rwo gukemura ikibazo cy’abacuruzi batagira aho bakorera. Urugero nkabacururiza mu isoko ryo ku Mulindi bakorera mu gishanga. Basanze iyo nyubako yararangiye kandi banasobanuriwe uburyo bazayikoreramo bijyanye n’imirimo bakora.

Kuri uwo munsi bakomereje mu Murenge wa Rusororo, aho basuye amazi n’amashanyarazi, isuku mu mashuri nomuri poste de santé ya Kanyinya basobanurirwa imikorere yayo, uko bapima malaria bakoresheje test rapid. Abaganga banabwiye izo ntumwa za Rubanda ko malaria yiyongereye cyane ukurikije umubare w’abantu bakira ku munsi bayirwaye. Banasuye Umuturage ucuruza inyongeramusaruro, Ifumbire hamwe n’Imbuto muri gahunda ya Nkunganire

Abo basuraga bose banabagezagaho imbogamizi bahura nazo mu byo bakora bakanabasezeranya ubuvugizi.

Indi mirenge imaze gusurwa ni; Jali, Jabana, Rutunga, Gikomero Kinyinya, Kimironko na Nduba.