Kanda hano wumve Ikiganiro cyo kurwanya Ruswa n'Akarengane cyatambutse kuri radiyo izuba

Kuwa 16/04/2019, Umuyobozi w'Akarere, Perezida w'urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare harimo n'ifasi ya Gatsibo, procureur en chef bari muri studio za Radio ishingiro baganira n'abaturage ku ngamba ku kurwanya ruswa n'Akarengane ndetse n'imikorere y'Inama Ngishwanama yo kurwanya ruswa n'Akarengane!

 

 

 

Gasana Richard, Umuyobozi w'Akarere atanga Ikiganiro

Anastase Murekez, Umuvunyi mukuru yakira ibibazo by'Abaturage

Kuwa 05/06/2019, mu murenge wa kiramuruzi  mu kagari k'Akabuga ahazwi ku izina ryo ku giti cyitora Twakiriye Umuvunyi mukuru (Anastase Murekezi)  hitabiriye abatirage baturutse mu tugari twose bakoranye inama n'abaturage, basobanurirwa amategeko ndetse no kwakira ibibazo byabo.

Hari kandi Governor w'Intara y'Iburasirazuba, Umuyobozi w'Akarere kacu ka Gatsibo ndetse n'abahagarariye inzego z'umutekano.

 twakiriye ibibazo 14 ubutaka 8 social 6 urugomo 2, 11 muribyo byakemutse 3 bihabwa umurongo ku bufatanye ninzego zose zari zihari.

Kanda hano usome amakuru arambuye yerekeranye no kurwanya ruswa n'Akarengane mu Karere ka Gatsibo.

 

Gatsibo:  Inama ya Komite Ngishwanama yo Kurwanya Ruswa

Kuri uyu wa gatatu tariki 30/1/2018 mu Karere ka Gatsibo hateranye inama ya komite ngishwanama yo kurwanya ruswa n'akarengane yahuriyemo biro z'izo komite ku Mirenge n'Utugari.  Inama yatumijwe kandi yayobowe n'Umuyobozi w'Akarere akaba n'Umuyobozi wa Komite ngishwanama yo kurwanya ruswa n'Akarengane mu Karere.

Iyi nama yemerejwemo gahunda y'ibikorwa y'umwaka ya komite ngishwanama yo kurwanya ruswa n'Akarengane ku Karere; yatazwemo ikiganiro ku ishusho ya Ruswa mu Rwanda n'uruhare rwa za komite ngishwanama zo kurwanya ruswa n'akarengane ku Karere, Imirenge n'Utugari mu guhashya icyaha cya Ruswa no kurwanya akarengane cyatanzwe n'intumwa y'Umuvunyi mukuru Madamu Gashumba Jeanne Pauline.

Abitabiriye inama bahawe umwanya uhagije wo kungurana ibitekerezo hanafatwa ingamba zizafasha gushyira mu bikorwa iyo gahunda.

 

 

 

Imyanzuro yo kuwa 03-04-2017

Imyanzuro yo kuwa 19-06-2017

Imyanzuro yo kuwa 08-11-2017

Kanda link ikurikira urebe abitabiriye inama:

twitter.com/GatsiboDistrict/status/930744966317592581