I.                   INSHINGANO Z’AKARERE

 Akarere gacungwa kandi kagatanga serivisi hashingiwe ku Itegeko no 08/2006 ryo ku wa 24/2/2006 rigena imiterere, imitunganirize n’imikorere y’Akarere . Akarere gafite inshingano zo guteza imbere imibereho myiza y’abagatuye hakoreshejwe ubufatanye bwabo mu igenamigambi no mu gushyira mu bikorwa gahunda zerekeranye no guteza imbere ubuyobozi bwiza, uburezi kuri bose, ubuhinzi, ubworozi, kubungabunga ibidukikije, ubucuruzi, ibikorwa remezo n’ubukerarugendo n’ibindi.

 II.                ICYEREKEZO CY’AKARERE

 Kwimakaza imiyoborere myiza hagamijwe guteza imbere  imibereho n’iterambere by’abagaturage kandi babigizemo uruhare.

 III.             INDANGAGACIRO

 Inshingano za buri munsi z’Akarere zishingiye ku ndangagaciro  zikurikira: kutabogama, gukorera mu mucyo, kunoza ibyo dukora,gukorera ku gihe, kugeza ku batugana amakuru nyayo n’ibyo bakeneye kumenya kuri serivisi dushinzwe kubagezaho, kwakira neza abatugana, kwemera kunengwa no kugirwa inama,.

 IV.             IMITERERE Y’AKARERE KA GATSIBO

 Akarere ka Gatsibo  kagizwe n’imirenge 14, utugari 69 n’imidugudu 603. Gafite ubuso bugera kuri 1585.3 Km2 . Ku rwego rw’Akarere ,Umurege n’Akagari hari inama njyanama ari na rwo rwego rukuru ruhagarariye abaturage kandi rugatorwa nabo.kuri buri rwego muri izi zivuzwe haruguru hari kandi ikipi y’abatekinisiye bashinzwe gutanga serivisi umunsi k’uwundi. Urwego rw’Umudugudu rwo rushinzwe gusa ubukangurambaga mu baturage kuri gahunda za Leta.

V.                IBISABWA ABAGANA AKARERE:

 Muri rusange abagana Akarere barasabwa kubahiriza amategeko ajyanye na serivisi bakeneye no kwirinda kugusha mu makosa abo bakeneyeho serivisi

Abagana Akarere bafite uburenganzira bwo gusaba kurenganurwa igihe bibaye ngombwa, gutanga ibitekerezo bigamije gukosora ibitagenda neza cyangwa gushima  babinyujije kuri aderesi zikurikira:

- agasanduku k’’iposita ( B.P.) 36 Nyagatare

- telefoni itishyurwa: 3380

- email:   gatsibo.district@gatsibo.gov.rw

       gatsibo.district@gmail.com

- urubuga: www.gatsibo.gov.rw