1.       Kubona autorisation de batir hasabwa iki?

Igisubizo kuri iki kibazo: kureba kuri masterplan ko hagenewe guturwa, gukoresha fiche cadastral imufasha gukora plan d’implantation, ibaruwa isaba yandikiwe Umuyobozi w’Akarere, kugaragaza aho yishyuriye imisoro, kuzana plan z’inzu copie enye(4), plan za fosse septique, perspective, devis estimative.(N.B:iki cyangombwa gitangwa mu minsi itarenze 30)

2.       Kugirango hakorwe mutation, hasabwa  iki?

Igisubizo kuri iki kibazo:kuri iki kibazo hakorwa etape ebyiri:

Iyambere ikorerwa imbere ya Noteri: kuzuza  form y’amasezerano y’ihererekanya y’ubutaka(4copies), photocopie y’ibyangobwa by’ubutaka, uwagurishije agomba kuzana attestation de marriage(iyo afite urugo) ou de celebat(iyo ari ingaragu), uwagurishije n’uwaguze bose bazana abagabo(temoins) n’ama fotocopie y’irangamuntu, iyo aho waguze harimo inzu urayifotora, iyo uwagurishije afite abana bari munsi y’imyaka 21 azana attestation de naissance zabo, iyo uwagurishije afite abana bari hejuru y’imyaka 21, umwe amushyira mu bagabo.

Iya kabiri ni Mutation nyir’izina: kuzuza form y’ubugure, kwandika ibaruwa isaba mutation(yandikwa n’uwagurishije), amasezerano y’ihererekanya y’ubutaka ari notifie, kugarura ibyangombwa by’ubutaka orginal, uwaguze kuzana attestation de marriage(iyo afite urugo) ou de celebat(iyo ari ingaragu) na photocopie y’indangamuntu .

3.       Gukosoza icyangombwa cy’ubutaka, harasabwa iki?

Igisubizo kuri iki kibazo: kuzuza form y’ikosora itangwa n’Akarere, kugarura ibyangombwa by’ubutaka bifite ikosa, photocopie y’indangamuntu(N:Biki cyangombwa gitangwa mu minsi itarenze  makumyabiri n’umwe(21jrs).

 

4.       Uwataye icyangombwa cy’ubutaka yabigenza ate kugirango abone ikindi?

Igisubizo kuri iki kibazo:kuzuza form itangwa na Karere, kugaragaza attestation de perte itangwa na Police, kugaragaza nimero y’ikibanza, icyemezo  cy’umutungo kitarengeje amezi atatu(3mois), photocopie y’indangamuntu. (N:Biki cyangombwa gitangwa mu minsi itarenze  makumyabiri n’umwe(21jrs).

 

5.      Namenya nte igiteganyirijwe gukorerwa ku butaka bwanjye ugendeye kuri Masterplan

 

Igisubizo kuri iki kibazo: uza ku Karere , ukareba umu technician muri service y’ibiro by’ubutaka, ukamwereka  numero y’ikibanza n’Akagari giherereyemo akabishyira mu machine, imachine igahita imwereka ikihateganijwe