Ibisabwa :

  • Amazezerano y’ihererekanya ry’ubutaka (4Copy),(ni form zuzuzwa n’imashini).
  • Attastation de Mariage ,iyo ugurisha yasezeranye n’uwo bashakanye itarengeje amezi atatu.
  • Attestation de Celebat ,iyo ugurisha atarashaka itarengeje amezi atatu.
  • Photocopies z’indangamuntu kubagiranye amasezera no n’abahamya babo(abagabo).
  • Iyo umutungo ugurishwa wanditse kuri Succession, uhagarariye umuryango yerekana uburenganzira yahawe n’urukiko bumwemerera guhagarira no kugurisha umutungo w’umuntu utakiriho.
  • Abafatanyije umutungo bose bagomba gusinya nk’abagurishije cyangwa batanze.
  • Iyo ugurisha umutungo afite abana bagejeje ku myaka makumyabiri n’umwe (21ans) bagomba kuba mu bahamya b’ubwo bugure, iyo batari mu Gihugu, bohereza Procuration ziriho umukono wa Ambasade y’u Rwanda muri icyo Gihugu abamo,yagerahano igacishwa muri MINAFET kugirango ishyirweho umukono n’iyo Ministère.
  • Iyo hari abana batarakwiza imyaka 21, hagaragazwa Attestation de naissance zabo zitarengeje amezi atatu.
  • Iyo ari inzu igurishwa , hagomba amafoto 2 y’amabara (2photos en couleur) y’inzu igurishwa.
  • Umutungo ugurishwa (cyangwa impano) ugombwa kuba ufite ibyangombwa byemewe n’amategeko,(Fiche cadastrale, Amasezerano y’ubukode burambye, Certificat d’enregistrement). Nukuvuga ko agomba kuba yarabaruje ubutaka.
  • Umutungo ugurishwa iyo ari uwa sosiyete hagaragazwa icyangombwa kiyiranga cyemewe n’amategeko (registre de commerce) n’uyihagarariye akazana fotokopi ye y,indangamuntu