Gatsibo: DASSO yashyikirije inzu umucecuru w’imyaka 80 akuwe mu manegeka

Urwego rwa DASSO rukorera mu Karere ka Gatsibo rwashyikirije inzu rwubakiye umucecuru w’imyaka 80 y’amavuko utishoboye akuwe mu manegeka

Ibi byabaye kuri uyu wa Kabiri taliki ya 29 Ukuboza 2020, ubwo Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Mary Kantengwa yashyikirizaga inzu Mukangwije Therese yubatswe n'Urwego rwa DASSO

Mukangwije Therese w'imyaka 80 atuye mu mudugudu wa AkagaramaII mu kagari ka Bushobora mu Murenge wa Remera arashimira urwego rwa Dasso rwamwubakiye inzu y'amasaziro akaba yarakuwe mu manegeka.

Ubusanzwe mukangwije Therese yaratuye mu manegeka, ubuyobozi bumucumbikishiriza mu baturanyi mu gihe hubakwaga inzu ye n’urwego rwa DASSO

Mu rwego rwo kumushakira aho atura,urwego rwa Dasso rwamwubakiye inzu ifite agaciro ka miriyoni zigera kuri 3,146,000 z'amafaranga y'uRwanda.

Rugiranka Rigati Gaspard, Umuyobozi wa DASSO mu Karere ka Gatsibo yavuze ko urwego ayobora rwashyize hamwe imbaraga n'ubushobozi bubakira umuturage wari utuye mu manegeka inzu ishyirwamo ibikoresho by'ibanze byo munzu birimo intebe,ibiryamira(Matora),umwambaro(Ibitenge) n'intungo rigufi(ihene)

Kantengwa Mary, Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage yashimiye urwego rwa DASSO rwubakiye umucecuru utishoboye inzu y'amasaziro kandi ashimira abaturage bafatanyije na DASSO mu gihe cyo kubaka iyo inzu.