Gatsibo: Agakiriro kabaye igisubizo ku abanyabukorikori no kwihangira imirimo ku rubyiruko

Agakiriro k’Akarere ka Gatsibo kabaye igisubizo ku banyabukorikori no ku rubyiruko rwihangiye imirimo rutagiraga aho rukorera

Mu mwaka wa 2015 nibwo hakozwe inyigo yo kubaka Agakiriro ko guhurizamo abaturage biganjemo urubyiruko bakoraga umurimo w’ububaji, ubudozi no gusudira batagiraga aho bakorera.

Kuva muri 2018, abanyabukorikori batandukanye bashyizwe mu gakiriro gashya kubatswe n’ubuyobozi bw’Akarere mu rwego rwo guteza imbere umurimo no kuwuhanga.

Mbere y’uko Agakiriro kubakwa, urubyiruko rurimo ababaji, abadozi n’abasudira bakoreraga ku muhanda no kumabaraza y’amaduka mu rwego rwo gushaka imibereho n’iterambere ry’imiryango yabo.

Nsekanabo Olivier, Perezida wa Koperative Zamuka munyabukorikori ikorera mu gakiriro k’Akarere ka Gatsibo mu murenge wa Kabarore avuga ko mbere y’uko bubakirwa Agakiriro na Leta buri munyabukorikori yakoraga wenyine ugasanga nta nyungu abona yihuse, ati’’ Wasangaga bamwe bakorera murugo,ku muhanda cyangwa muri twa santeri ariko imikorere ntigende neza’’.

Abakorera mu gakiriro bavuga ko kubera kwishyira hamwe muri koperative byabafashije gukora neza kuko bagirirwa ikizere n’ababagana (Clients) bakabaha akazi ndetse bakaba barasabye inguzanyo banyuze muri BDF yo kugura imashini zibaza barayibona kandi bakaba bayishyura neza.

Agakiriro k’Akarere ka Gatsibo gafite ubushobozi bwo kwakira abantu 350 bakoreramo imirimo itandukanye irimo: Kubaza, gusudira, kudoda,gukora inkweto n’abakanishi(Garage) kakaba karuzuye gatwaye miriyoni zisaga 900 z’amafaranga y’u Rwanda.