Ibitaro bishya bya Kiziguro n’ikigo nderabuzima cya Ngarama byoroheje imitangire ya serivise.

Kubaka ibikorwaremezo byafashije abakozi batanga serivise z’ubuvuzi mu bitaro n’ibigo nderabuzima kuko babona bafite aho bakorera bitandukanye na mbere y’uko hubaka ibitaro bya Kiziguro n’ikigo nderabuzima cya Ngarama.

Ibitaro bya kiziguro ni ibya kiliziya Gaturika ifatanyamo na Leta ku masezerano, mbere yuko hubakwa ibitaro bishya bya Kiziguro byakoreraga ahantu hafunganye bigatuma serivise itanoga kubera kubura inyubako n’ibikoresho.Kimwe n’ikigo nderabuzima cya Ngarama cyakoreraga ahantu hato kandi hari inyubako zishaje.

Kubufatanye na Leta, hubatswe ibitaro bishya bya kiziguro byakira abarwayi babigana neza kubera ubwisanzure uhasanga

Dr Mbayire Vedaste, Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Kiziguro avuga ko kubona ibitaro bishya byabafashije mu kunoza imitangire ya serivise.Ati’’Ubu aho dukorera harisanzuye bituma umurwayi utugana abona serivise yihuse kandi nziza’’.Ibitaro bya Kiziguro bikurikirana ibigo nderabuzima 11 kuri 19 biri mu karere ka Gatsibo.

Ikigo nderambuzima cya Ngarama cyubatswe mu buryo bugezweho gifite ibikoresho birimo n’imashini zimesa imyenda yo kwa muganga ikoreshwa n’abarwayi irimo amashuka n’ibindi bikoresho bifasha umurwayi.

Uwangabe Charlotte, Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Ngarama ahamya ko ikigo nderabuzima bubakiwe gifite ibyangombwa byose bituma umukozi atanga serivise nziza kandi yihuse, ati’’Mbere tugikorera ahantu hafunganye wasangaga icyumba kimwe gikoreramo serivise irenze imwe kandi arigitoya, ariko ubu buri serivise ifite icyumba cyayo n’ibikoresho bihagije’’.

Ikigo Nderabuzima cya Ngarama gifite imashini zifashishwa mu gufura no gutera ipasi imyenda y’abarwayi baba bakoresheje mu gihe bari ku bitaro,izi mashini zikora akazi kazo kuva bitandukanye n’igihe byakorwaga n’abakozi rimwe na rimwe imvura yagwaga imyenda yafuzwe ntiyume.

Akarere ka Gatsibo gafite ibitaro bya Kiziguro na Ngarama bifite ibigo nderabuzima 19 n’amavuriro mato (Poste de santé) agera kuri 43.