Gatsibo: Abaturage bahawe urukingo rwa Covid19 basabwa gukomeza kwirinda

Hirya no hino mu mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo hatangijwe igikorwa cyo gukingira abaturage icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) bahabwa urukingo.

Ku ikubitiro, urukingo rwa Koronavirusi rwahawe abakozi bakora muri serivise y’ubuzima barimo abakozi bo kwa muganga, abajyanama b’ubuzima n’abandi bakora mu rwego rw’ubuzima bashobora kugira ibyango byo kwandura kubera guhura n’abantu benshi.

Iki gikorwa cyo gukingira abaturage urukingo rwa Koronavirusi cyakorewe ku bigo nderabuzima 19 biri mu karere ka Gatsibo no ku bitaro bibiri birimo ibya Kiziguro na Ngarama.

Bamwe mu baturage bakingiwe urukingo rwa Koronavirusi bafite imyaka iri hagati ya 60 y’amavuko no kuzamura barashimira Leta yabahaye urukingo ku ikubitiro bakavuga ko bagiye no gukangurira abandi baturage baturanye gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid 19 kugeza nabo bakingiwe.

Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Kiziguro Dr MBAYIRE Vedaste yavuze ko urukingo rwa Koronavirusi rwaje rukenewe kandi ibyiciro byakingiwe byitabiriye ku rugero rushimishije,ati’’ ku ikubitiro twakingiye abakozi bo kwa muganga,abajyanama b’ubuzima n’abandi bashobora kugira ibyago byo kwandura

Dr Mbayire,yasabye abaturage bamaze gufata urukingo rwa Koronavirusi ko batagomba kwirara ngo bakore ibikorwa binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Covid19 kuko bashobora kwandura icyo cyorezo.Yasabye abaturage batabona urukingo gukaza ingamba ariko abizeza ko mu minsi ya vuba nabo bazakingirwa.