Itsinda ryo kurwanya imirire mibi ryahawe igishoro cy’inkoko 663

Itsinda ryo kurwanya imirire mibi ryo mu kagari ka Teme mu murenge wa Gasange ho mu karere ka Gatsibo ryahawe inkokmo 663 nk’igishoro kizabafasha kuzamura imibereho n’iterambere ry’abanyamuryango ndetse n’abandi baturage batuye muri ako gace.

Inkoko zigera kuri 663 z’umunsi umwe zaraye zitanzwe n’umushinga Hinga Weze ufatanya n’Akarere ka Gatsibo kuzamura imyumvire y’abaturage mu rwego rwo kurwanya imirire mibi mu baturage no kuzamura imibereho myiza n’iterambere ryabo.

Itsinda ryawe inkoko ryitwa Twisungane ryo mu kagari ka Teme mu murenge wa Gasange rifite abanyamuryango 66 barimo abagore 48 n'abagabo 18 riherereye mu Kagari ka Teme mu murenge wa Gasange.

Biteganyijwe ko nyuma y'iminsi 35 uhereye umunsi zatangiweho taliki ya 9 Werurwe 2021,iri tsinda rizatangira kugurisha izi nkoko mu rwego rwo kuzamura iterambere n'imibereho myiza y'abanyamuryango aho inkoko imwe izajya igura amafaranga y'uRwanda ibihumbi 2,200.

Uwimbabazi Valantine, Prezidante w’itsinda twisungane yavuze ko ubu bahawe igishoro kizabafasha kwiteza imbere haba mu banyamurwanyo ndetse n’abandi baturage bazabona amagi y’inkoko ndetse n’inkoko zizajya ziboneka hafi.

Mu karere ka Gatsibo, Umushinga wa Hinga Weze ufite amatsinda agera kuri  279 yo kwizigamira no kurwanya imirire mibi aho mu murenge wa Gasange hari 17 yo kurwanya imirire mibi.