Guverineri CG Gasana yashimye ibikorwa birimo ubuhinzi,ubworozi n’inganda zitunganya umusaruro w’abaturage biri muri Gatsibo

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel K Gasana yashimye ibikorwa by’iterambere biri mu karere ka Gatsibo bimaze kuzamura iterambere n’imibereho myiza by’abaturage bo muri aka Karere.

Ibi yabivuze kuri uyu wa Gatanu taliki ya 16 Mata 2021, ubwo yasuraga ibikorwa bitandukanye mu karere ka Gatsibo birimo ubuhinzi, ubworozi, ibitaro n’inganda zitunganya umusaruro w’ibigori n’umuceri bihingwa mu karere ka Gatsibo.

Guverineri CG Emmanuel K Gasana arikumwe n'Ubuyobozi bw'Akarere n'inzego z'umutekano basuye ibikorwa bitandukanye birimo ibikorwa by'ubworozi (Inzuri, Ikusanyirizo ry'amata rya Kibondo n'umuhinzi mworozi mu murenge wa Kabarore),Uruganda rw'ibigori rwa Rugarama (Gatsibo Agro-Processing Plant),Uruganda rw'umuceri rwa Kiziguro (Gatsibo Rice Company),Ibitaro bya Kiziguro,Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kiziguro,Uruganda rwumisha ibigori (Vision Storage Facility) n’Umudugudu w'icyitegererezo wa Rugarama mu Kagari ka Rwimitereri mu murenge wa Murambi.

Uruganda rwa Gatsibo Agro Processing Plant rutunganya umusaruro w’ibigori rwafashije abahinzi kubona aho umusaruro wabo utunganyirizwa dore Akarere ka Gatsibo gakungahaye ku gihingwa cy’ibigori,uru ruganda rutunganya toni 30 z’ibigori ku munsi.

Ubuyobozi bw’uruganda rwa Gatsibo Rice Company bavuga ko ku munsi hatunganywa toni 35 z’umuceri aho toni 20 zitunganywa kumanwa na 15 zigatunganywa n’injoro.

Mu rwego rwo gukomeza kwimakaza imiyoborere myiza,Ubuyobozi bw’umudugudu w’icyitegererezo wa Rugarama uri mu kagari ka Rwimitereri mu murenge wa Murambi buvuga ko uyu mudugudu ufite ingo 159 zirimo abaturage 795 bose batanze ubwisungane mu kwivuza ndetse bakaba barashyize imbere igikorwa cyo kwicungira umutekano binyuze mu irondo.

CG Emmanuel K Gasana, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba yashimye ubuyobozi bw'umudugudu wa Rugarama mu Kagari ka Rwimitereri mu murenge wa Murambi uburyo bafatanyije bakagera ku bikorwa bitandukanye birimo kwicungira umutekano,gutanga ubwisungane mu kwivuza n'ibindi bituma batera imbere.

Asoza uruzinduko yagiriye mu karere ka Gatsibo, Guverineri w’Intara y’iburasirazuba yashimiye ubufatanye bw’inzego zitandukanye ziri mu karere ka Gatsibo abasaba gukomeza gushyira umuturage ku isonga.