Aborozi basabwe kororera mu biraro kugirango babone umukamo mwinshi.

Aborozi bo mu karere ka Gatsibo barasabwa guhindura uburyo bakoramo umwunga w’ubworozi aho basabwe kororera mu biraro kuko aribyo bitanga umukamo w’amata mwinshi kandi ntibibatware umwanya n’ubushobozi burenze.

Ibi byagarutsweho mu nama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo n’aborozi bo mu murenge wa Rwimbogo bo mu tugari twa Rwikiniro, Munini na Nyamatete yabaye kuri uyu wa gatatu taliki ya 21 Mata 2021

Iyi nama yari igamije kurebera hamwe iterambere ry'ubworozi mu Karere ka Gatsibo yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard arikumwe n’izindi nzego zikorera mu karere.

Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yagaragaje ishusho y’ubworozi mu karere ka Gatsibo avuga ko bikwiye ko abarozi bavugurura ubworozi bwabo bakororera mu biraro mu rwego rwo kurushaho korora kinyamwuga.

Uyu muyobozi yashishikarije aborozi gutera ubwatsi,gukorera inzuri neza no gushaka amazi y’inka mu nzuri.Ibi nibyo bituma umukamo w’amata wiyongera kubera ko inka ziba zitaweho bigatuma haboneka umusaruro.

Imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama yahuje ubuyobozi bw’Akarere n’aborozi irimo gusubizaho inzira(ibihandagaza) mu nzuri,Urugendo shuri rw'aborozi,guhinga 30% by'urwuri ahandi hakororerwa,Kororera mu biraro,Kugira umurima ntangarugero.

Mu rwego rwo guca uburondwe mu inka,aborozi basabwe gufunga neza inzuri zabo,kugira amazi mu inzuri,Gutera ubwatsi buzana umukamo no kutanyuza umukamo hanze y’amakusanyirizo.

Kugeza aya magingo,mu karere ka Gatsibo harabarurwa inzuri 717 zirimo 694 zikoreye neza na 23 zirimo gutunganywa, inka ibihumbi 81,783,ihene 90,783,intama 51,116,inkoko 145,814,inkwavu 24,127 n’ibyuzi by’amafi 80.