Gatsibo:Hafunguwe ikigo mbonezamikurire kidaheza mu murenge wa Ngarama

Mu Karere ka Gatsibo mu murenge wa Ngarama hatashywe ku mugaragaro ikigo mbonezamikurire kidaheza cya Ngarama (Model inclusive ECD Ngarama) kitezweho gufasha abana bafite ubumuga n’abandi badafite ubumuga

Iki kigo cyatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa Kane taliki ya 22 Mata 2021, cyubatswe n'Akarere ka Gatsibo kubufatanye n'Umufatanyabikorwa Hope and Homes for Children.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Nyirarukundo Ignacienne yavuze ko Leta  ifite inshingano zo kwita ku bantu bafite ubumuga, yashimiye umufatanyabikorwa Hope and Homes for Children wafatanyije n'Akarere kubaka iki kigo.

Muri uyu muhango wo gutaha ku mugaragaro ikigo mbonezamikurire kidaheza cyubatse mu murenge wa Ngarama, Ubuyobozi bw'iki kigo mbonezamikurire kidaheza bwashikirijwe imodoka izabafasha mu kazi ko gufasha abana.

Habimfura Innocent,Umuyobozi mukuru wa Hope and Homes for Children mu Rwanda yashimye ubufatanye bw’Akarere ka Gatsibo n’abafatanyabikorwa avuga ko bazakomeza gufatanya na Leta mu kuzamura imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage

Ikigo Mbonezamikurire kidaheza cya Ngarama cyuzuye gitwaye amafaranga y'uRwanda asaga Miriyoni 155.