Umusaza w’imyaka 101 warwanye intambara ya 2 y’isi yashyikirijwe inzu n’inka

Nyagashotsi Epimaque ufite imyaka 101 utuye mu kagari ka Ndatemwa mu murenge wa Kiziguro yashyikirijwe inzu yubakiwe n'Akarere ka Gatsibo mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’uRwanda.

Uyu musaza yabyaye abana 12  ariko kugeza ubu hariho 9 avuga ko yarwaye intambara y'Isi ya Kabiri akaba yarabaye no mu ntambara y'inyenzi.Avuga ko yari mu Ngabo zari ziyobowe na Musolin barwanya Hitileri mu gihe cy'intambara y'Isi ya 2.

Mu gihe cy'imyaka 101 amaze kw'isi,Nyagashotsi Epimaque avuga ko yabayeho mu buzima bukomeye bw’intambara zitandukanye ariko akaba akiriho.

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo Gasana Richard arikumwe n’izindi nzego yashykirije inzu uyu musaza mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

Nyagashotsi Epimaque arashima cyane Perezida wa Repubulika ati"Ndashima cyane Umukuru w'Igihugu kuko ngiye gusaza neza,ndi muri Paradizo".Ibi yabivuze kuri uyu wa kane taliki ya 29 Mata 2021 ubwo yaramaze guhabwa inzu irimo ibikoresho n’inka iri mu kiraro

Ibikorwa byashyikirijwe Nyagashotsi Epimaque birimo inzu irimo ibikoresho byo munzu, ikigega cy'amazi,icyangombwa cy'ubutaka bwaho yatujwe ndetse n’urwuri rufite ubuso bwa hegitari imwe bifite agaciro ka Miriyoni 16,008,800 z'amafaranga y'uRwanda.

Uyu musaza yatangaje ko kuva abayeho ataranywa amazi ahubwo yatunzwe n’amata n’ibiryo birimo imyumbati n’ibijumba.