Abakuru b’Imidugudu basinye imihigo muri gahunda y’ubukangurambaga bwo kugira umudugudu uzira icyaha.

Abakuru b’Imidugudu bagera kuri 602 basinye imihigo hagati yabo n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari muri gahunda y’ubukangurambaga bwo kugira umudugudu uzira icyaha

Ibi byakozwe kuri uyu wa Kabiri taliki ya 04 Gicurasi 2021 ubwo mu Karere ka Gatsibo hasozwaga ubukangurambaga bwo kugira umudugudu uzira icyaha (Crime Free village) bwasoreje mu murenge wa Rwimbogo ho mu karere ka Gatsibo.

Iki gikorwa cyasoreje mu murenge wa Rwimbogo aho abayobozi kuva ku mudugudu kugeza ku  rwego murenge bakanguriwe kugira umudugudu uzira icyaha bityo bigatuma umuturage atekana mubyo akora byose bimuteza imbere.

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo  Gasana Richard yavuze ko ubu bukangurambaga buzatuma buri mudugudu ushobora kuzira icyaha bityo abaturage bakabaho bameze neza bgahugira mu bikorwa bibateza imbere.

Muri ubu bukangurambaga hasinywe imihigo hagati y'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari n'Abakuru b'Imidugudu,iyi mihigo yasinywe ni 27 irimo kuzamura ubwisungane mu kwivuza,gukumira inda zidateganyijwe ku bangavu,kurwanya ikibazo cy’abana baterwa inda n’ibindi.

Imihigo yasinywe igamije gukumira ibyaha 5 byiganje mu Karere ka Gatsibo birimo:Gusambanya abana,Inda zidateganyijwe, Ibikorwa by'ubugome, Ibiyobyabwenge n'ubujura.

Twagiramungu Celes, Umukuru w'Umudugudu wa Rutembo mu Kagari ka Nyamatete mu murenge wa Rwimbogo yavuze umuturage agomba kuza ku isonga mu kurwanya ibyaha bitandukanye bikorerwa mu mudugudu atuyemo atanga amakuru ku buyobozi,ati"Nyuma y'ubu bukangurambaga twahawe bwo kugira umudugudu uzira icyaha,tugiye gufatanya n'abaturage kandi tuzatsinda".