Abafatanyabikorwa biyemeje kongera imbaraga mu kwesa imihigo mu gihe gisigaye

Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gatsibo biyemeje gushyira imbaraga mu kwesa imihigo mu gihe gisigaye ngo umwaka w’imihigo wa 2020/2021 usoze.

Ibi byavuzwe kuri uyu wa gatatu taliki ya 5 Gicurasi 2021 mu nama y’inteko rusange y’abafatanyabikorwa JADF yabereye mu cyumba cy'Inama cya Infinity center  iyobowe n'Umuyobozi wayo Muhorana Edward arikumwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo.

Iyi yari igamije kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo y'Akarere ya 2020/2021, imishinga izashyirwa mu mihigo 2021/2022 no kugaragarizwa ibyavuye mu isuzuma ry'ibikorwa bya JADF mu mwaka w’ingengo y’imari 2019/2020.

Muhorana Edward, Perezida wa JADF y'Akarere ka Gatsibo yasabye abafatanyabikorwa guhuriza hamwe imbaraga mu kwesa Imihigo cyane cyane ikiri inyuma.

Akarere ka Gatsibo kagaragarije abafatanyabikorwa bako Imihigo uko ari 94 kasinyanye n'Umukuru w'Igihugu irimo 26 yo mu bukungu, 49 yo mu mibereho myiza na 19 yo mu mibereho myiza ikazatwara ingengo y’imari igera kuri miriyari zisaga 19.

Iyi nama yari yitabiriwe na Komite Nyobozi y'Akarere,ba Perezida b'amakomisiyo mu nama Njyanama y'Akarere n'abafatanyabikorwa (NGOs) barimo mva mahanga(International NGOs) n'izimbere mu gihugu(Local NGOs).