Gatsibo:Minisitiri Nyirahabimana Solina yasuye ibikorwa bitandukanye by’Akarere

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera akaba n’imboni ya Guverinoma mu karere ka Gatsibo yasuye ibikorwa bitandukanye by’iterambere mu karere ka Gatsibo ashima ko bifitiye abaturage akamaro.

Ibi bikorwa byasuwe kuri uyu wa Gatanu taliki ya 7 Gicurasi 2021 ubwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutabera akaba n'imboni ya Guverinoma mu Karere ka Gatsibo Amb.Nyirahabimana Solina yasuye Akarere ka Gatsibo akaganira n’inzego zitandukanye zirimo Ubuyobozi bw’Akarere harebwa aho imihigo igeze ishyirwa mu bikorwa.

Aganira n’inzego zitandukanye, Amb.Nyirahabimana Solina yagaragarijwe imihigo y’Akarere ka Gatsibo, harebwa aho igeze yeswa n’imbogamizi zikigaragara kuri imwe mu mihigo kugirango yeswe ku gihe.

Bimwe mu bikorwa byasuwe n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera ushinzwe itegeko Nshingan’andi mategeko birimo Agakiriro ka Gatsibo kubatse mu murenge wa Kabarore, Ubworozi bw'inkoko bwa koperative ihinga umuceri mu gishanga cya Ntende (Coproriz Ntende) n’uruganda rw'umuceri rwa ‘’Gatsibo Rice Company’’.

Minisitiri Solina yashimiye Ubuyobozi bw'Akarere ka Gatsibo uburyo bwashyize imbaraga mu kwesa Imihigo y’umwaka w’ingengo y’imari ya 2020/2021 mu gihe cy’icyorezo cya Covid19 mu gihe cyugarije isi

Mu mwaka w’ingengo y’imari 2020/2021, Akarere ka Gatsibo kahize Imihigo 94 irimo 26 yo mu bukungu, 49 yo mu mibereho myiza na 19 yo mu miyoborere myiza ikazatwara ingengo y'imari isaga Miriyari 19.

Kugeza ubu, Imihigo 47 yagezweho ijana ku ijana (100%), 30 iri mu ibara ry'icyatsi, Imihigo 9 iri mu ibara ry'umuhondo n'imihigo 8 iri mu ibara ritukura.

Gasana Richard, Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo yagaragarije Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutabera akaba n'imboni ya Guverinoma mu Karere ka Gatsibo ko mugihe cy’amezi abiri gusa imihigo yose izaba yageze ku kigero gishimishije.

Amb.Solina Nyirahabimana yijeje Ubuyobozi bw’Akarere ubuvugizi ku mihigo imwe n’imwe ikiri inyuma Akarere gafatanyamo na bamwe mu bafatanyabikorwa mu rwego rwo kuyihutisha no kuyesa ku gihe.