Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yasabye inzego zitandukanye gufatanya hagakumirwa ibyaha.

CG Emmanuel Gasana, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yasabye inzego zitandukanye z’Akarere ka Gatsibo gufatanya hagakumirwa ibyaha no kurushaho gushishikariza abaturage kwirinda icyorezo cya Covid19.

Ibi yabivugiye mu nama nyunguranabitekerezo yabaye kuri uyu wa gatandatu taliki ya 8 Gicurasi 2021 ubwo yari ayoboye inama nyunguranabitekerezo igamije kurebera hamwe ibibazo bibangamiye uburenganzira bw'umwana, ikibazo cy'ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'ingamba zo gukumira inda ziterwa abana b'abangavu.

Iyi nama yayobowe na Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba CG Emmanuel K Gasana arikumwe n'Inama y'umutekano itaguye ku rwego rw'Intara.

Inama nyunguranabitekerezo yitabiriwe na Komite Nyobozi y'Akarere, Abafatanyabikorwa bafite aho bahurira n'umwana,Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge n'utugari,Ba Perezida b'Inama Njyanama z'Imirenge,Dasso ku rwego rw’Akarere n’imirenge ,umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’abagore ku rwego rw’Akarere n’Urubyiruko.

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yagaragaje ko mu myaka 2 ishize,abana b'abangavu bagera kuri 775 batewe inda naho kuva mu kwezi kwa mbere 2021 abana 24 barasambanyijwe.

Abagabo 278 bateye inda abana b'abangavu muri bo abagera kuri 209 barafashwe bagezwa imbere y'Ubutabera abandi 69 baracyashakishwa ngo bagezwe mu nkiko. Mu bagabo 24 basambanyije abana,20 muri bo barafashwe abandi 4 baracyashakishwa.

Muri iyi nama,abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge biyemeje ko mugihe cy’ukwezi kumwe gusa abakekwa bose bazaba bafashwe bagejejwe imbere y’ubutabera mu rwego rwo gukomeza gusigasira umuryango Nyarwanda.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba CG Emmanuel K Gasana yasabye inzego zitandukanye gufatanya hagakumirwa ibyaha no kurushaho gushishikariza abaturage kwirinda icyorezo cya Covid19