Ibyiciro bitandukanye by’abayobozi biyemeje kuba beseje imihigo y’ubukangurambaga mu gihe cy’ibyumweru bibiri gusa.

Ibyiciro bitandukanye by’abayobozi kuva ku isibo kugera ku rwego rw’umurenge biyemeje kuba beseje imihigo y’ubukangurambaga mu gihe cy’ibyumweru bibiri gusa

Ibi byatangajwe kuri uyu wa mbere taliki ya 17 Gicurasi 2021 bwo mu Karere ka Gatsibo hatangizwaga ubukangurambaga ku Mihigo n'Imidugudu izira ibyaha bwabereye mu mirenge  14 igize Akarere ka Gatsibo

Ubu bukangurambaga bwatangijwe kuri uyu wa mbere mu mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo bukazamara ibyumweru bibiri kuva kuri uyu wa mbere  taliki ya 17 kugeza 31 Gicurasi 2021.

Ubutumwa bwatanzwe bwatanzwe muri ubu bukangurambaga burimo gukurikirana Imihigo 2020/2021 no kuyesa ku gihe,kugira Umudugudu uzira icyaha (Village Crime Free) no gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid19

Gasana Richard, Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo yasabye ibyiciro bitandukanye by'abayobozi bo mu murenge wa Kabarore gushyira imbaraga ku mihigo y'ubukangurambaga kugirango yeswe ku gihe.

Ubu bukangurambaga bwitabiriwe n'ibyiciro bitandukanye by’abayobozi barimo Ba Perezida b'Inama Njyanama ku tugari, abahagarariye abikorera ku tugari, Abakuru b'Imidugudu, Uhagarariye abajyanama b'ubuzima ku Kagari n’abakozi b’imirenge

Nyuma y’ubutumwa butandukanye bwatanzwe n’Ubuyobozi bw’Akarere abitabiriye ubu bukangurambaga bw’imihigo n’umudugudu uzira ibyaha bafashe zimwe mu ngamba zizifashishwa kwesa imihigo ku gihe no kugira umudugudu uzira icyaha zirimo:Umuganda w'urubyiruko rw'abakorerabushake muri Marimba mu rwego rwo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage (HSI) no gukomeza kugira ubufatanye bw'inzego zitandukanye mu murenge,akagari n’isibo.

Abitabiriye ubu bukangurambaga biyemeje ko mu gihe cy'ibyumweru bibiri  Imihigo y'ubukangurambaga izaba yamaze kweswa.