Nyuma y’urugendoshuri ,Abakuru b’Imidugudu y’icyitegererezo biyemeje kwesa imihigo.

Urugendoshuri rwakorewe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Rugarama mu kagari ka Rwimitereri mu murenge wa Murambi rwabaye imbarutso mu kwesa imihigo mu midugudu y’icyitegererezo 14 iri mu karere ka Gatsibo.

Urugendoshuri rwakorewe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Rugarama mu kagari ka Rwimitereri mu murenge wa Murambi rwabaye imbarutso mu kwesa imihigo mu midugudu y’icyitegererezo 14 iri mu karere ka Gatsibo.

Ibi byagarutsweho n’Abakuru b’Imidugudu y’icyitegererezo iri mu mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo nyuma yo kujyanwa mu rugendoshuri mu murenge wa Murambi mu mudugudu w’icyitegererezo wa Rugarama hagamijwe kwigira kuri bagenzi babo bateye imbere mu mikorere.

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 18 Gicurasi 2021,itsinda riyobowe n'Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo ryakoreye urugendoshuri mu mudugudu wa Rugarama mu Kagari ka Rwimitereri mu murenge wa Murambi hagamijwe kwigira ku mudugudu w'icyitegererezo wa Rugarama uburyo witeje imbere kugeza ubaye Umudugudu w'icyitegererezo.

Itsinda ry'abitabiriye urugendoshuri ryari rigizwe na  Komite Nyobozi y'Akarere,Inzego z'umutekano (Ingabo na Police), Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo,Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari 5 tw’icyitegererezo mu karere n’Abakuru b'Imidugudu y'icyitegererezo 14 mu karere.

Sengoga Jean Marie Vianney w’imyaka 33, Umukuru w'Umudugudu wa Rugarama mu Kagari ka Rwimitereri mu murenge wa Murambi yavuze ko gukorera hamwe kw'abayobozi b'umudugudu ayobora aribyo byatumye bagera ku rugero rwiza bariho ubu.

Umudugudu wa Rugarama ugizwe n'ingo 159 zirimo abaturage 834 bibumbiye mu masibo 10,Mu mwaka w'ingengo y'imari ya 2020/2021 abaturage 834 bagize umudugudu wa Rugarama bamaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

Nyuma yo gusura amasibo 10 agize umudugudu wa Rugarama, Gasana Richard Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo yavuze ko urugendoshuri rwakozwe rwigishije indi mudugudu, utugari n'imirenge kugira imidugudu ntangarugero.