Guverineri CG Gasana yasabye inzego z’ibanze kwegera abaturage bagakemurirwa ibibazo.

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 19 Gicurasi 2021,ku biro by'Akarere habereye igikorwa cyo Kwakira no gusubiza ibibazo by'abaturage bishingiye ku butaka byakiriwe mu cyumweru cyahariwe gukemura ibibazo by’ubutaka

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 19 Gicurasi 2021,ku biro by'Akarere habereye igikorwa cyo Kwakira no gusubiza ibibazo by'abaturage bishingiye ku butaka byakiriwe mu cyumweru cyahariwe gukemura ibibazo by’ubutaka

Iki gikorwa cyateguwe n’Intara y’iburasirazuba kinanayoborwa na Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba CG Emmanuel K Gasana arikumwe n’izindi nzego zirimo Umubitsi w'impapuro mpamo ku rwego rw'Intara n'Ubuyobozi bw'Akarere.

Bimwe mu bibazo abaturage bagejeje kuri Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba birimo iby'ingurane ku butaka, kutagira ibyangombwa by'ubutaka no kurangiza imanza.

CG Emmanuel K Gasana, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba yasabye ko abaturage bari bafite ubutaka bugasaranganywa abandi banyarwanda bakaba badafite aho batuye bagomba kugana Ubuyobozi bukabatuza.

Iki gikorwa cyitabiriwe n'Ubuyobozi bw'Akarere,Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge,Umwanditsi w'impapuro mpamo mu Ntara y'Iburasirazuba, Uhagarariye Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi,ikigo cya RTDA n'abakozi b'ibiro by'ubutaka ku Karere.

Muri iki gikorwa cyo kwakira no gukemura ibibazo by’abaturage bishingiye ku butaka,Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yakiriye ibibazo 47 birimo ibishingiye ku ngurane,ibyangombwa by’ubutaka no kurangirizwa imanza.