Amatsinda yo kubitsa no kugurizanya yigishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga buzabarinda ingendo bagana ibigo by’imari.

Amatsinda yo kubitsa no kugirizanya akurikiranwa n’umushinga wa Hinga weze ukorera mu karere ka Gatsibo yahuguwe uburyo bw’ikoranabuhanga buzabafasha kubika no kubikuza amafaranga y’amatsinda batagombye gukora ingendo bagana ibigo by’imari bakorana nabyo.

Amatsinda yo kubitsa no kugirizanya akurikiranwa n’umushinga wa Hinga weze ukorera mu karere ka Gatsibo yahuguwe uburyo bw’ikoranabuhanga buzabafasha kubika no kubikuza amafaranga y’amatsinda batagombye gukora ingendo bagana ibigo by’imari bakorana nabyo.

Ubu buryo bw’ikoranabuhanga buzafasha abahinzi bibumbiye mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya bwitwa Bitsa, Bikuza Iwawe (Push and Pull) buzajya bufasha amatsinda n’abaturage ku giti cyabo kubitsa no kubikuza bari mu ngo zabo.

Mu karere ka Gatsibo habarurwa amatsinda yo kubitsa no kugurizanya afashwa n’Umushinga wa Hinga weze agera kuri 386 akorera mu mirenge 8 y’Akarere ka Gatsibo irimo Kabarore,Kageyo,Gasange,Gitoki,Kiramuruzi,Rwimbogo na Remera.

Muri aya amatsinda 386 habarurwa abanyamuryango bagera ku bihumbi 6,432,mu gihe cy’imyaka ibiri n’igice ishize gusa aya matsinda yizigamye miriyoni 142,645,745 z’amafaranga y’u Rwanda biguriza miriyoni 111,747,200 ari mu banyamuryngo abafasha mu bikorwa bitandukanye by’iterambere.

Mukasekuru Agnes wo mu kagari ka Rwimitereri mu murenge wa Murambi ni umunyamuryango w’itsinda Duterimbere C yavuze ko ikoranabuhanga bigishijwe rizabafasha gucunga neza umutungo w’itsinda ryabo ryo kuzigama no kugurizanya,ati ‘’ ubundi twajyaga tujyanama amafaranga y’itsinda kuri Duterimbere ikorera mu murenge wa Kabarore dukoresheje amafaranga y’itike menshi none iyi serivise tuzajya tuyikorera murugo’’.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Manzi Theogene,kuri uyu wa kane taliki ya 20 Gicurasi 2021 yashimye uruhare rw’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’abaturage,asaba abaturage kuzkoresha neza iryo koranabuhanga begerejwe bakaribyaza umusaruro.