UKO IKORANABUHANGA RIHAGAZE UBU MU KARERE KA KARONGI

 

 

Kugeza ubu Akarere ka Karongi gafite za mudasobwa zigera kuri 30 zo mu bwoko bwa DESKTOP n’izindi zigera muri 55 zo mu bwoko bwa LAPTOP zose zikora neza. Hari Photocopieuse 3 nzima, Imprimantes zigera kuri 35 harimo 3 gusa iri Colored. Dufite Scanneur 3, Digital Camera 3 na Projector 2. Kuri buri murenge hari nibura 1DESKTOP na 3 LAPTOPS kuri buri mukozi, na Imprimante ebyiri uretse ko hari n’imirenge ifite Printer imwe gusa. Buri murenge kandi ubu ufite Scanneur, Camera Digital bikora neza. Turateganya ko mu gihe cya vuba buri murenge wahabwa Photocopieuse. Dufite kandi ibyumba mpahabwenge makumyabiri na birindwi bifite nibura 2Laptops, 1 printer, 1scanner na 1 photocopier machine. Mu karere kandi dufite na 2 BDS imwe iri Gashari indi Gishyita kandi muri buri imwe harimo 14 machines (DESKTOPs), 1 photocopier machine, 1 printer, 1 scanner na 1 Projector. Dufite kandi n’ibigo 2 twahawe na WorldVision muri gahunda yo gufasha urubyiruko. Kimwe kiri i Rubengera(PPMR) ikindi kiri i Gishyita ku murenge.

 

Akarere gafite kandi Local Area Network (LAN) ikora neza yavuguruwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amajyambere (RDB) ndetse tukaba Akarere karashyizwe kuri Fiber Optic Network nk’uko n’ahandi hose ku rwego rw’igihugu bimeze. Connection internet irahari kandi ni nyinshi kugeza ubu nta kibazo twari tukigira keretse iyo habayeho pane general. Gusa dufite gahunda yo kongera bandwidth ikava kuri 3Mbps ikagera kuri 15Mbps noneho tukayigeza ku biro by’imirenge yose hakoreshejwe Technology ya Radio Broadcasting, bikaba bizatwara hafi 50Millions ugereranije.

 

Akarere gafite Official Website http://www.karongi.gov.rw kandi tukaba tugerageza kuyishyiraho amakuru atandukanye y’ibikorwa akarere kagenda gakora buri munsi mu rwego rw’imihigo kaba karihaye. Dushyiraho kandi n’amakuru arebana n’amasoko cyane nk’icyo twita Procurement plan ndetse n’amatangazo yose y’amasoko.

Hari kandi email ebyeri karongidistrict@minaloc.gov.rw na karongidistrict@yahoo.fr zikoreshwa n’abakozi bose b’Akarere ka Karongi buri munsi mu ihererekanya makuru hagati ya Local Government na Central Governement cyangwa se hagati y’abakozi ubwabo ku rwego urwari rwo rwose. Ubu tukaba duteganya gushaka domain ya district aho buri mukozi azaba afiteho email y’akazi.

 

Dufite kandi Social Media ebyiri arizo Twitter ( @InkingiKarongi) na Facebook aho naho tunyuza amakuru atandukanye y’ibiba biri kubera mu Karere.

 

Mu karere kandi hakoreshwa ikoranabuhanga muri service zitandukanye. Urugero ni nka SMART-IFMS ikoreshwa muri Finance nkaba navuga ko yahuje software ebyiri iyitwaga « TaxPayer Management System » n’iyahoze ari SMARTGOV ,  IPPIS ikoreshwa mu ihembwa ry’Abarimu n’Abaforomo yasimbuye iyitwaga Staff Management  ninayo kandi ikoreshwa mu ihembwa ry’abakozi basanzwe b’Akarere. Zombi zikaba ziri Web-based.

 

Muri Karongi dufite BDS ebyiri imwe iri mu Birambo mu murenge wa Gashari indi nayo iri i Gishyita mu Kigo ya ES BISESERO ariko tukaba duteganya nayo kuyimurira ku murenge kubera ibibazo by’amahuhwezi yinjiramo. Izi BDSs zifite abakozi (Managers & IT Technicians).

 

Ku bijyanye na Radiyo na Televiziyo, imiyoboro y’ibyo bitangazamakuru bibiri bya Leta irahagera, ariko haracyari imbogamizi mu duce twinshi ku mashusho ya Televiziyo y’u Rwanda n’ubwo twavuye kuri Analogue tukajya kuri Digital System. Tukaba tuboneye ho kubasaba rwose gukora ibishoboka kugirango amashusho ya TVR nayo ahagere neza cyane cyane mu mirenge kuko ahenshi amashusho ahagera atameze neza cg ntanahagere kandi turizera ko bizakunda dushingiye kuri gahunda ikigo cy’igihugu gishyinzwe itanzangazamakuru ORINFOR cyatanzwe. Izindi radiyo zigera muri Karongi ni BBC, Radiyo Mariya, izindi ntizihagera neza cyangwa na habe na busa. Twabamenyesha kandi ko Akarere ka Karongi kamaze igihe karashyizeho Radiyo y’Abaturage ikaba ivugira ku murongo wa MHz 89,4.

 

Ku bijyanye n’itumanaho, ubu MTN ifite iminara igera kuri 6, icyahoze ari RWANDATEL cyari gifite igera kuri 7, TIGO ifite igera ku 9, ORINFOR ifite umunara umwe.

 

Ku bijyanye na Gahunda ya One Laptop per Child, mu karere ka Karongi tumaze guhabwa

 

Uko rero akaba ariko ikoranabuhanga rihagaze mu Karere, tukaba dufite ingamba zo kongera umubare wa za mudasobwa ndetse n’ubumenyi mu bijyanye no kuzikoresha cyane cyane mu mirenge no mu tugari n’ubwo amikoro akiri make.

 

Ikindi yenda Akarere kakora ni ubuvugizi kugirango haboneke Budget yo kugeza Internet mu mirenge ituruka kuri Fiber Optic kuko n’ubwo ubu bakoresha Internet ariko Modems bakoresha zifatira ku minara ya 2G itakijyanye n’igihe. Telecommunication Companies zirasabwa kuvugurura cg zigashyiraho iminara ikoresha ikoranabuhanga rigezweho rya 4G aho bishoboka aho bidakunze nibura bakava kuri 2G bakajya kuri 3G. Ibi ni byo byatuma tubasha gushyira neza mu bikorwa gahunda za Leta zitandukanye mu Ikoranabuhanga cyane cyane iza RwandaOnLine.

 

 

Murakoze.

 

 

NTABARESHYA Albert Jess

Umukozi ushinzwe ICT

Akarere ka Karongi