AKARERE KA KARONGI

Akarere ka Karongi ni kamwe mu turere 30 tugize u Rwanda,  kakaba gaherereye mu Ntara y’Iburengerazuba.Akarere ka Karongi gateye ku buryo bukurikira

-Ubuso bungana na 993 km2

-Imirenge 13,

-Utugari 88

-Imidugudu 537

-Abaturage  ni 366,068

-Abagore: 185,516: 51.7%

-Abagabo: 180,552: 49.3%

- Ingo 75,239

- Ubucucike : 334/1km2


Akarere ka Karongi mu majyaruguru yako gahana imbibi n’Akarere ka Rutsiro ndetse na Ngororero, mu burasirazuba gahana imbibe n’Intara y’Amajyepfo, ku turere twa Ruhango na Muhanga, ndetse no mu majyepfo ku Karere ka Nyamagabe. Mu majyepfo ashyira uburengerazuba hari Akarere ka Nyamasheke, mu burengerazuba ni Ikiyaga cya Kivu kikagabanya n’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC).

Akarere ka Karongi kagizwe n’ibice by’imisozi izwi nk’Isunzu rya Kongo-Nil, muri iyo misozi hakaba harangwa n’ubukonje butuma igihingwa cy’icyayi kihaturuka kigira umwimerere mu buryohe, dore ko icyayi cya Gisovu kijya kiza ari icya mbere ku isi  mu buryohe. Ibi bice byera kandi ibindi bihingwa birimo ibigori, amashaza, ibirayi, ingano n’ibindi. Hari kandi n’ibice byegereye ikiyaga cya Kivu, bizwiho kuba bitanga umusaruro mwinshi kandi mwiza wa kawa, ibigori, imyumbati, ibijumba, ibishyimbo, imboga, imbuto, n’ibindi.

Imiterere ya Gisovu, n'ubunyamwuga bukoreshwa mu gutunganya icyayi cyaho bituma kiba indashyikirwa mu buryohe

Muri rusange ibice byose by’Akarere ka   Karongi biberanye n’ubukerarugendo bitewe n’imiterere kamere yabyo, amateka cyangwa n’akamaro hafite mu bukungu bw’igihugu. Aha twavuga: Isoko ya Nil, inkengero z’ikiyaga cya Kivu, Gaz Methan, Ibigabiro bya Rwabugiri, Pariki ya Nyungwe, Icyayi cya Gisovu, Urwibutso rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi rwa Bisesero, Ishyamba kimeza rya Muciro, Urutare rwa Ndaba, Igiti cy’Imana y’Abagore, udusozi tuvugwaho amateka yahariye n’ibindi.

Ikiyaga cya Kivu usibye no  kuba ari ucyiza nyaburanga ni n'amahirwe y'ishoramari i Karongi

Akarere ka Karongi gafite ubwiza bunashingiye ku bikorwa remezo aho usanga ari ihuriro ry’abagenzi bitewe n’umuhanda uzwi ku izina rya Kivu  Belt uhahurira n’undi uva Kigali Muhanga, bituma Karongi igaragaza ubwiza ntagereranywa.

Akarere ka Karongi gafite ubutaka bwera ibihingwa byose, yaba ibihingwa ngengabukungu na ngandurarugo. Ariko bitewe n’Icyerekezo cyo guhindura Ubuhinzi umwuga winjiza amafaranga kandi ugakiza uwukoze, hatekerejwe ku bihingwa hagendewe ku gice ubutaka buherereyemo, aho Icyayi, Ikawa na Bobere nk’ibihingwa ngengabukungu byatoranyijwe, kandi bigahingwa ku buryo bujyanye n’amabwiriza y’ubuhinzi, n’aho ibigori, ibishyimbo, imyumbati, imboga, imbuto,… nabyo byitabwaho.