Kuri uyu wa Mbere, tariki 27/03/2017, Akarere ka Karongi kakiriye itsinda ry’abasenateri bari baje gusobanurira abayobozi b’Inzego zitandukanye, amahame Remezo Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda yubakiyeho.
Abasenateri bagendereye Akarere bakaba ari Visi Perezidante wa Sena, Hon. HARERIMANA Fatou, ari nawe wari uyoboye itsinda na Hon. MUSHINZIMANA Appollinaire.
Akarere kahagarariwe n’Umuyobozi w’Akarere, Bwana NDAYISABA François, n’Umuyobozi w’Akarere Wungiririje Ushinzwe Imibereho Myiza, Madamu Drocella MUKASHEMA.
Inama kandi ikaba yari yatumiwemo; Abagize Njyanama y’Akarere, Abayobozi b’Amashami mu Karere,
Ayo mahame shingiro ni :
1oKurwanya ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyo igaragariramo byose;
2°Kurandurana n'imizi amacakubiri ashingiye ku bwoko,akarere n’ibindi no gushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda;
3°Gusaranganya ubutegetsi nta bwikanyize;
4°Kubaka Leta igendera ku mategeko
n’ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo bya politiki binyuranye, uburinganire bw’Abanyarwanda bose n'ubw'abagore n'abagabo, ibyo bigashimangirwa n’uko abagore
Bagira nibura mirongo itatu ku ijana by’imyanya mu nzego zifatirwamo ibyemezo;
5°kubaka Leta iharanira imibereho myiza y’abaturage no gushyiraho uburyo bukwiye kugira ngo bagireamahirwe angana mu mibereho yabo; gushaka buri gihe umuti w’ibibazo mu nzira y’ibiganiro n’ubwumvikane
6o gushaka buri gihe umuti w’ibibazo mu nzira y’ibiganiro n’ubwuzuzanye busesuye.
MUSHIMIYIMANA Samuel
Public Relations, Media and Communication Officer