• Remarks of the Minister of Justice/Attorney General at the International Homeland Security Forum Jerusalem-Israel 13th June 2018
  • Ijambo rya Nyakubahwa Minisitiri w’Ubutabera /Intumwa Nkuru ya Leta asoza amahugurwa y’Abanyamakuru Kigali, ku wa 8 Kamena 2018
  • OPENING REMARKS BY THE MINISTER OF JUSTICE/ATTORNEY GENERAL AT THE CONSULTATIVE MEETING WITH STAKEHOLDERS IN JUSTICE SECTOR
  • IJAMBO RYA MINISITIRI W'UBUTABERA/INTUMWA NKURU YA LETA RIGENEWE ABITABIRIYE INAMA NYUNGURANABITEKEREZO KU IRANGIZWA RY’IMANZA N’IZINDI NYANDIKOMPESHA
  • IJAMBO RYA MINISITIRI W’UBUTABERA MU MUHANGO WO KWIBUKA ABAHOZE ARI ABAKOZI B’URUKIKO RW’IKIRENGA, ABA MINISITERI Y’UBUTABERA N’AB’UBUSHINJACYAHA BAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI
  • IJAMBO RYA NYAKUBAHWA PEREZIDA W’URUKIKO RW’IKIRENGA MU MUHANGO WO KWIBUKA ABAHOZE ARI ABAKOZI B’URUKIKO RW’IKIRENGA, ABA MINISITERI Y’UBUTABERA N’AB’UBUSHINJACYAHA BAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI
  • Angolean delegation Welcoming Speech
  • Statement by Minister of Justice/ Attorney General during visit at MICT-Arusha Office, 9 May 2018
  • Opening Remarks by the DG of Law Enforcement in the Ministry of Justice at the Physical Security and Stockpile Management (PSSM) training on 7/05/2018/, La Palisse Nyamata
  • IJAMBO MINISITIRI W’UBUTABERA / INTUMWA NKURU YA LETA AGEZA KU BAKOZI BA MINIJUST TARIKI YA 30/04/2018
  • IJAMBO RYA MINISITIRI W’UBUTABERA/INTUMWA NKURU YA LETA MU NAMA Y’ABANOTERI NOBLEZA HOTEL, 24 MATA 2018
  • Discours prononcé par M. UWIZEYIMANA Evode, Ministre d’État Chargé des Affaires Constitutionnelles et Juridiques Ministère de la Justice, République du Rwanda Le 02 Avril 2018 à la conférence de Marrakech, Maroc
  • MINISTER OF JUSTICE AND ATTORNEY GENERAL WELCOMING REMARKS AT THE OPENING CEREMONY OF 7 th JRLOS Peer Review Retreat RUBAVU 22nd March 2018
  • IJAMBO RYA PEREZIDA W’URUKIKO RW’IKIRENGA, PROF. SAM RUGEGE, MU MUHANGO WO GUFUNGURA UMWIHERERO WA KARINDWI W’URWEGO RW’UBUTABERA, RUBAVU, 22/03/2018
  • INGINGO ZO KUGANIRIZA ABUNZI KARONGI & MUHANGA 15/09/2015

     “KOMITE Y’ABUNZI, IGISUBIZO KU BANYARWANDA MU GUKEMURA AMAKIMBIRANE MU BURYO BUNOZE, BWIHUSE KANDI BUHENDUTSE”.

     

    Mu gushyira mu bikorwa iyo nsanganyamatsiko, murasabwa:

    ·            Gukomeza kubanisha abanyarwanda mu mahoro no mu bworoherane;

    ·            Kugaragaza no kugendera ku kuri mu bibazo byose musuzuma;

    ·            Gutanga serivisi yihuse (kwihutisha gukemura ibibazo mugezwaho)

    ·   Gukemura burundu amakimbirane mugezwaho. Ibyo birasaba ko mufata imyanzuro y’ukuri, isobanutse;

    ·            Nimukemura  ayo makimbirane agenda avuka mu baturanyi, mu bavandimwe muzaba mutanze umusanzu mu gukumira ubukene atera, inzangano ndetse n’ibyaha (urugero mujya mwumva abagabo bica abagore babo, abagore bica abagabo babo, abana bica ababyeyi, etc…. kubera amakimbirane aba yavutse hagati yabo bakananirwa kuyikemurira hakabura n’uyabakemurira );


    ž  Indangagaciro zikwiye kubaranga ni izi zikurikira :


    Kwanga umugayo, Kudahemuka, Kwitanga, Kuvugisha ukuri, Kutabogama, Ubworoherane, Kwibwiriza, Kwiyubaha, Kuba intangarugero no Kugira ibanga ry’akazi.

    ž  Dufatanye mu kumvisha bagenzi bacu ko icyo dupfana kiruta icyo dupfa;ž 

    Murebe intambwe tumaze gutera, ibyo Igihugu cyacu kimaze kugeraho mu

    kwikura mu bukene  no mu zindi ngaruka za jenoside. Ibyo byose twabigezeho

    kubera gushyira hamwe mu myumvire no muri politike no kumenya

    kwishakamo ibisubizo;

    Dufatanye kumvisha abandi ko tudakwiye kwemera gusubizwa inyuma cyangwa

    kudindizwa n’amakimbirane ashingiye ku bintu bitanganya uburemere cyangwa

    ubukana n’ibyo twashoboye kwikemurira ;

     

    ž  Twihe intego zigamije:

    ·         Gukumira amakimbirane iwacu;

    ·  Mu gihe kandi yaba yanze akagaragara, twiyemeze kuyakemura ku bwumvikane, neza kandi vuba;

    ·    Ibyo bizagerwaho mu gihe tuzaba tubona ko abantu bose bareshya, nta muntu uruta undi imbere y’Abunzi.