IJAMBO RYO KWAKIRA INDAHIRO ZA BA NOTERI B'IKIGO CY’IGIHUGU CY’IMIYOBORERE (RGB) KU WA 23 NZERI 2016
INGINGO ZO KUGANIRIZA ABUNZI KARONGI & MUHANGA 15/09/2015
“KOMITE Y’ABUNZI, IGISUBIZO KU BANYARWANDA MU GUKEMURA AMAKIMBIRANE MU BURYO BUNOZE, BWIHUSE KANDI BUHENDUTSE”.
Mu gushyira mu bikorwa iyo nsanganyamatsiko, murasabwa:
· Gukomeza kubanisha abanyarwanda mu mahoro no mu bworoherane;
· Kugaragaza no kugendera ku kuri mu bibazo byose musuzuma;
· Gutanga serivisi yihuse (kwihutisha gukemura ibibazo mugezwaho)
· Gukemura burundu amakimbirane mugezwaho. Ibyo birasaba ko mufata imyanzuro y’ukuri, isobanutse;
· Nimukemura ayo makimbirane agenda avuka mu baturanyi, mu bavandimwe muzaba mutanze umusanzu mu gukumira ubukene atera, inzangano ndetse n’ibyaha (urugero mujya mwumva abagabo bica abagore babo, abagore bica abagabo babo, abana bica ababyeyi, etc…. kubera amakimbirane aba yavutse hagati yabo bakananirwa kuyikemurira hakabura n’uyabakemurira );
Indangagaciro zikwiye kubaranga ni izi zikurikira :
Kwanga umugayo, Kudahemuka, Kwitanga, Kuvugisha ukuri, Kutabogama, Ubworoherane, Kwibwiriza, Kwiyubaha, Kuba intangarugero no Kugira ibanga ry’akazi.
Dufatanye mu kumvisha bagenzi bacu ko icyo dupfana kiruta icyo dupfa;
Murebe intambwe tumaze gutera, ibyo Igihugu cyacu kimaze kugeraho mu
kwikura mu bukene no mu zindi ngaruka za jenoside. Ibyo byose twabigezeho
kubera gushyira hamwe mu myumvire no muri politike no kumenya
kwishakamo ibisubizo;
Dufatanye kumvisha abandi ko tudakwiye kwemera gusubizwa inyuma cyangwa
kudindizwa n’amakimbirane ashingiye ku bintu bitanganya uburemere cyangwa
ubukana n’ibyo twashoboye kwikemurira ;
Twihe intego zigamije:
· Gukumira amakimbirane iwacu;
· Mu gihe kandi yaba yanze akagaragara, twiyemeze kuyakemura ku bwumvikane, neza kandi vuba;
· Ibyo bizagerwaho mu gihe tuzaba tubona ko abantu bose bareshya, nta muntu uruta undi imbere y’Abunzi.