KU ISHURI RIBANZA RYA RUGESE MU MURENGE WA RURENGE HATASHWE IBYUMBA BY'AMASHURI BISHYA 20 BYITEZWEHO KUGABANYA URUGENDO NDETSE N'UBUCUCIKE.

Kuri uyu wa mbere taliki 31.05.2021 mu m urenge wa Rurenge ku ishuri ribanza EP RUGESE hatashwe ibyumba by’amashuri 20,ubwiherero 36 n'igikoni 1. Ibi...

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwashyikirije Ibitaro Bikuru bya Kibungo Imbangukiragutabara yaguzwe n'Akarere..

Kuri uyu wa mbere, tariki 17.05.2021, ubuyobozi bw'Akarere ka Ngoma bwashyikirije Ibitaro Bikuru bya Kibungo imbangukiragutabara ifite agaciro kangana...

Abafite ubumuga baba mu rugo rw'Amahoro rwo muri Paruwasi Gatorika ya Bare mu Murenge wa Mutenderi bashyikirijwe ibikoresho bifite agaciro ka Miliyoni 2

Kuri uyu wa kabiri, tariki 04.05.2021, mu rugo rw'amahoro rwo muri paruwasi ya Bare iherereye mu murenge wa Mutenderi muri Diyosezi ya Kibungo...

Koperative COOPRIKI-CYUNUZI ibimburiye izindi gutangira ubwisungane mu kwivuza 2021-2022 abanyamuryango bayo

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 21/04/2021 ku cyicaro cya koperative COOPRIKI-CYUNUZI iherereye mu murenge wa Gatore, mu karere ka Kirehe habereye...

ABASUYE URUBUGA

  • Amakuru

    Amakuru

    UMUGANDA USOZA UKWEZI KWA WERURWE 2019 WABEREYE KU RWIBUTSO RWA KIBUNGO

    Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 30/03/2019, mu Karere ka Ngoma kimwe n’ahandi mu Gihugu hakozwe umuganda usoza ukwezi. Uyu muganda ukaba wakozwe mu Mirenge yose y’Akarere ka Ngoma. By’umwihariko muri uyu muganda urubyiruko rukaba rwakoze ibikorwa bijyanye no kwitegura gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibyo bikorwa bikaba birimo gusukura Inzibutso za Jenoside, gutunganya ahantu himuwe imibiri y’abazize Jenoside no gufasha abarokotse Jenoside batishoboye, binyuze mu mirimo y’amaboko.

    Ku rwego rw’Akarere uyu muganda ukaba wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kibungo; uru Rwibutso rwa Kibungo rukaba rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igera ku bihumbi 25. Kuri uru Rwibutso, urubyiruko rwifatanyije n’Abasenateri batatu aribo Senateri KAZARWA Gertrude, Senateri NTAWUKURIRYAYO Jean Damascène na Senateri MUKASINE Marie Claire. Aba Basenateri bakaba bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere Bwana NAMBAJE Aphrodise wari kumwe na Visi Meya RWIRIRIZA JMVianney n’abayobozi b’Inzego z’Umutekano mu Karere, Abajyanama b’Akarere, Abakozi b’Akarere n’ab’umurenge wa Kibungo.

    Nk’uko byari biteganyijwe umuganda wakozwe ni uwo gukora isuku ku Rwibutso rwa Kibungo, habaye gutunganya ubusitani no gutema igihuru cyari hirya yarwo. Umuganda witabiriwe n’urubyiruko rwinshi mu nzego zinyuranye, uhereye ku bo mu nama y’Igihugu y’Urubyiruko, Abakorera bushake, abo muri Club Never Again, Abamotari na bamwe mu banyeshuri bo muri IPRC n’abandi.

    Amagambo yavuzwe, yagarutse ku mpamvu zo kwitirira urubyiruko uyu muganda. Nta yindi mpamvu uretse kugira ngo urubyiruko rukangukire kumenya amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi, no kubibutsa ko iyo Jenoside yahagaritswe n’abari  urubyiruko nk’abo. Bityo rero rukaba rusabwa kuva mu birurangaza; bityo uhereye ku bwinshi bwarwo no ku mbaraga rufite, rukaba umusemburo wo guhindura byinshi, rugakora ibyiza byo guteza Igihugu cyacu imbere. Urubyiruko rwasabwe kumenya ayo mateka, gukunda Igihugu no kukirinda ibyatuma gisubira inyuma.

    Muri uyu muganda hatanzwe ibiganiro bikurikira:

    1.      Ubutumwa bwa Komisiyo y”Igihugu yo kurwanya Jenoside bwo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, bugenewe urubyiruko bufite insanganyamatsiko igira iti ”Kwibuka Twiyubaka”;

     2.   Ubutumwa bwa mMinisiteri y’ubuzima bujyanye n’ihungabana buzatangwa ahabera imihango y’icyunamo hose, n’ubutumwa ku bufasha mu by’ubuzima bugenewe abategura gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 25;

     3.      Ubutumwa bw’Umuvunyi bugenewe abaturage bujyanye no kurwanya ruswa.

    Mu ijambo rye, Umushyitsi Mukuru muri uyu muganda, Senateri KAZARWA Gertrude, yasabye Urubyiruko kugira ubutwari, nk'ubw'abahagaritse Jenoside, bakirinda ibyatuma abantu basubira mu bintu bibi byatumye habaho Jenoside, bagahangana kandi bagahashya ingengabitekerezo ya jenoside. Urubyiruko rugomba kwirinda amagambo mabi apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo bakita ku barokotse Jenoside, bagafasha ku buryo bwose abari mu bihe bibi byo kwibuka. Ibikorwa rero byo gusukura Inzibutsoza Jenoside, akaba ari ukugira ngo dusigasire aho abantu bashyinguwe bityo twamagane ubunyamaswa bwabakorewe. Urubyiruko kandi rugomba kwirinda ibyaha birimo ruswa, mu buryo igaragaramo bwose ariko cyane cyane ishingiye ku gitsina, kuko itesha umuntu agaciro.

    By SIBOMANA Jean Bosco
    PRMCO/Ngoma

  • Akazi

    Akazi

  • Amasoko

    Amasoko

  • Amatangazo

    Amatangazo