ITORORE MUKARERE KA RWAMAGANA

Akarere ka Rwamagana ni kamwe mu turere tugize u Rwanda kakaba gaherereye mu Ntara y'Iburasirazuba, gafite Imirenge 14, utugali 82 n’Imidugudu 474. Kimwe n’utundi Turere Akarere ka Kicukiro gafite Umutwe w’Intore witwa INKERAMIHIGOukagira ikivugo cy’Ubutore “TURI TWESE MU MIHIGO ariko buri Murenge ufite izina ry’ Isibo ndetse n’ikivugo cy’ubutore.

Mu rwego rwoguhindura imyumvire y’Abanyarwanda batuye Akarere ka Rwamagana hagamijwe kwihutisha iterambere hashyizwe imbaraga mu gutangira gutoza Abanyarwanda mu byiciro bitandukanye batozwa Indangagaciro na Kirazira z’Umuco nyarwanda, hakaba haranatangijwe Itorero ku rwego rw’Umudugudu, mu mashuri ndetse hanakurikiranwa byumwihariko Intore z’Abanyeshuri barangije Amashuri atandatu yisumbuye.

Turishimira umusaruro wagezweho n’Intore mu byiciro bitandukanye, twavuga nko mu mibereho myiza Intore z’Abajyanama b'Ubuzima bafashe iyambere mu gukangurira Abanyarwanda gahunda z’Ubwisungane mu kwivuza, kuboneza urubyaro, isuku n’ibindi.

Turishimira umusaruro w’Intore za CPC’s zo mu Nkeramihigo mu kubumbatira umutekano w’Abanyarwanda,

Mu mitangire myiza ya serivisi turashimira cyane Intore z’abayobozi b’inzego z’ibanze.

By’umwihariko turashimira ubwitange bw’Intore zo ku Rugerero cyane cyane Izatojwe mu mwaka wa 2012-2013 kuko zagaragaje ubwitange buhebuje, ibikorwa bakoze byabahesheje ishema, bo n’imiryango yabo kandi agaciro bambitse igihugu cyacu ntikazibagirana.

Reka dushimire Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yo yatekereje kugarura Itorero ry’Igihugu nk’umuti uzihutisha guhindura imyumvire hagamijwe kwihutihsa iterambere. Ntitwasoza tudashimiye abafatanyabikorwa batandukanye, inzego z’umutekano, abatoza, n’abandi bose  ku nkunga baduteye yaba iyi ibitekerezo cyangwa iyibikoresho yatumye dushobora gushyira mu bikorwa uko bikwiye gahunda y’Itorero ry’igihugu. Turashimira kandi intore zose uruhare zagaragaje mu kwihutisha iterambere, by’umwihariko turashimira komite z’intore uruhare rwazo muguhuza ibikorwa.