I. MENYA AKARERE KA RWAMAGANA

Akarere ka Rwamagana kashyizweho n’itegeko muri Mutarama 2006, ni kamwe mu Turere 7 tugize Intara y’Iburasirazuba, akaba ari nako karimo icyicaro cy’Intara.

Akarere ka Rwamagana, kagizwe n’icyari Akarere ka Muhazi, icyari Akarere ka Bicumbi, Imirenge 2 yari iya Gasabo ( Fumbwe na Mununu) n’Imirenge 3 yari iya Kabarondo (Kaduha, Rweru na Nkungu) hiyongereyeho icyari Umujyi wa Rwamagana.

Akarere ka Rwamagana gahana imbibe n’utundi turere ku buryo bukurikira:  Mu majyaruguru yako hari uturere twa Gatsibo na Gicumbi, Mu burasirazuba bwako hari Akarere ka Kayonza, Mu majyepfo yako hari uturere twa Ngoma na Bugesera, naho mu burengerazuba bwako hari Uturere twa Kicukiro na Gasabo.

Akarere ka Rwamagana kagizwe n’Imirenge 14, Utugali 82 n’Imidugudu 474, Ingo 74175. Gafite ubuso bungana na 682 km2 n’abaturage 313,461, bari ku bucucike bwa 460/Km2.

 

I.1 Amahirwe yo kubyazwa umusaruro mu karere ka Rwamagana

 

Hashingiwe ku miterere yako ndetse n’uburyo abaturage b’Akarere ka Rwamagana bagenda biteza imbere, Aka karere kagaragaza amahirwe atandukanye yabyazwa umusaruro. Amwe muriyo ni aya akurikira:

· Ubutaka bwera cyane bubereye ubuhinzi bw’ibihingwa bitandukanye birimo urutoki, ibigori, ikawa, imbuto, indabo, n’ibindi.

 

·Ibiyaga bya Muhazi na Mugesera bibereye ubukerarugendo, ubworozi n’uburobyi bw’amafi, ndetse byanatanga amazi yo gukoresha haba mu nganda no mu ngo.

 

 

·   Imirimo y’ubukorikori igaragara mu karere ni myinshi ku buryo yashorwamo imari ikabyazwa umusaruro mu buryo butangandukanye.

 

·     Insisiro (centres de negoce) zitandukanye zikomeje kugaragaza kwaguka no gukura vuba vuba mu buryo butangaje ku buryo ishoramari mu miturire ryatanga umusaruro mu buryo bushimishije.

 

 

·    Ingo zingana na 63.5% zituye mu midugudu. Ibi bitanga amahirwe ku ishoramari mu buhinzi, mu ikwirakwizwa ry’ibikorwa-remezo, kandi ibi byose bigatanga umusaruro bitewe n’uko ubukanguarambaga ku baturage buba bworoshye ndetse n’umutekano ukaba ari nta makemwa.

 

·  Kuba haboneka umutungo kamere nk’amabuye y’agaciro, amabuye manini asanzwe, umucanga, n’ibindi byakwihutisha iterambere ry’Akarere.

 

 

·    Mu karere ka Rwamagana kandi hariurubyiruko rwinshi, ibi bigatuma haboneka imbaraga nyinshi zo gukoresha haba mu mirimo isaba ubumenyi bwo mu ishuli ndetse n’imirimo isaba imbaraga z’amaboko.

 

·    Kuba Akarere ka Rwamagana kari mu marembo y’umujyi wa Kigali. Ibi bituma iterambere ryaba iry’inganda ndetse n’iry’imiturire byihuta.

 

 

I.2 Ahashobora gushorwa imari mu karere ka Rwamagana

 

Akarere ka Rwamagana, ubwako gafite umuvuduko mwinshi mu iterambere kandi ibikorwa by’iterambere ntibisiba kuhakwirakwizwa.  Imihanda ikomeje gukorwa neza ku buryo ubuhahirane bworoshye ku buryo bwose bushoboka. Ibi bituma imari wahashora yose yakunguka kandi igatera imbere. Bimwe mu byo ushobora gushoramo imari muri kano karere ni ibi bikurikira:

 

·  Agakiriro: Aha ni ahazajya hashakirwa ibikoresho byose by’ubwubatsi ndetse n’ibijyanye n’ububaji. Ibyiciro 2 (Phase I&II) by’aagikiriro bimaze kubakwa kandi birakora neza, ariko kubaka ibindi byiciro biracyakomeje.

 

·       Isoko rya kijyambere rya Rwamagana (Rwamagana Modern Market): iri soko riherereye mu murenge wa Kigabiro ho mu karere ka Rwamagana rijyiye kuvugururwa no kwagurwa kugira ngo ribe rijyanye n’igihe tugezemo, bityo ubucuruzi buzajya bukorerwamo bukorwe nta muvundo kandi bwujuje ubuziranenge.Iri soko rikazahabwa inyubako nshyashya zigezweho n’ibyumba byinshi bibereye ubucuruzi.

 

 

·  Inganda (Industries): Hari igice kinini cyaziteganyirijwe (industrial zone). Kugeza ubu inyinshi zaruzuye kandi zirakora neza. Aha twavuga nk’urukora fer a beteau, n’izindi zitandukanye kandi umwanya mugari wo kubakamo inganda uracyahari uhagije ku buryo abashoramari mu nganda bagifite amahirwe menshi yo kubona ibibanza.

 

·    Gare ya Rwamagana igezweho (Rwamagana Modern Taxi Park) : Akarere ka Rwamagana kagiye kubaka Gare ijyanye n’igihe tugezemo.

 

 

·   Imiturire (Urbanisation): Uko amajyambere yihuta ninako n’imiturire igenda itezwa imbere. Ku muhanda wa “Poids lourds”hari icyanya gihari cyateganyirijwe ibibanza byo guturamo. Igishushanyo mbonera kikaba cyarakozwe.

 

·   Stade y’imikino ngororamubiri (Stadium for sports): Mu mishinga iri hafi gushyirwa mu bikorwa, imyidagaduro ntiyibagiranye. Mu karere ka Rwamagana hakaba hazubakwa stade mpuzamahanga izaba iri mu rwego rwa Stade y’I Nyamirambo

 

 

·   Uburezi (Education): Amashuli ku nzego zose akomeje kubakwa. Gusa Akarere kakaba gafite umushinga wo kubaka kaminuza mpuzamahanga.

 

 

·   Ubukerarugendo (Tourism): Akarere ka Rwamagana gafite ibiyaga bibiri biharaze ubwiza nyaburanga. Kuri ibyo biyaga hamaze kugera aho kwiyakiririra yaba amahoteli cyangwa Moteli (Hotels&Motels) ku buryo baba abashaka kuharuhukira cyangwa abashaka kuhakorera amahugurwa n’izindi nama basubijwe. Gusa ibibanza biracyahari, bityo abifuza gushora imari mu bukerarugendo mukaba mushonje muhishiwe. Ntimutegereze kuzaza ibihebuje barabimaze, naho ubwiza bwo ni ubwa byose.  

 

MURAKAZA NEZA!    WELCOME!     BIENVENUS!    KARIBU!