Hateranye inama isanzwe y’igihembwe y’abagize inama njyanama y’Akarere, hanacyirwa indahiro y’umujyanama mushya uhagarariye umurenge wa Gahengeri

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 15/01/2019, mu cyumba cy’inama cy’intara y’iburasirazuba hateraniye inama isanzwe y’igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’ingengo y’imari wa 2018-2019 yahuje abagize inama njyanama y’Akarere ka Rwamagana, ikaba yari iyobowe na Perezida w’inama njyanama Bwana Kabagamba Wilson. Iyi nama yari yanitabiri kandi na Senateri Kazarwa Gertrude, abahagarariye inzego z’umutekano, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere Bwana Kakooza Henry, umuyobozi w’imirimo rusange, abayobozi b’amashami y’imirimo mu karere n’abandi. Muri iyi nama, hanacyiriwe indahiro z’umujyanama mushya mu nama njyanama y’Akarere ka Rwamagana uhagarariye umurenge wa Gahengeri, ariwe Bwana Ruhamyambuga Olivier. Umuhango wo kurahira k’uyu mujyanama ukaba wayobowe na Perezida w’urukiko rwa Ngoma. 

Muri iyi nama kandi, abajyanama basesenguye ndetse banemeza inyandikomvugo y’inama y’Inama njyanama y’igihembwe gishize. Inama njyanama y’Akarere, yanasesenguye raporo z’igihembwe zirimo: raporo zihariye mu ncamake z’abajyanama 2, raporo ya biro y’inama njyanama, raporo za komisiyo zose, raporo ya komite ngenzuzi, raporo y’abagize komite nyobozi y’Akarere na raporo y’imikoreshereze y’ingengo y’imari y’akarere.

Ubwo yakiraga umujyanama mushya mu nama njyanama y’Akarere, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’iburasirazuba, Bwana Habimana Kizito yavuze ko Ruhamyambuga Olivier asanzwe amenyereye imikorere y’inzego z’ibanze, dore ko ari umukozi wa Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu. Yamubwiye ko aje mu karere kamaze kubaka amateka, haba mu kuba aka mbere mu mihigo, ariko kandi ko ari n’Akarere kagaragaje ko gasobanutse mu bikorwa bitandukanye. Yamusabye gufasha ubuyobozi bw’Akarere n’inama njyanama by’umwihariko mu kurwana urugamba batangiye rwo gukura abaturage bose mu bukene.  Avuga ku ngamba zo kwesa imihigo, Bwana Habimana Kizito yasabye ubuyobozi bw’Akarere kwifashisha izindi mbaraga ziri mu karere nk’amashuli makuru na kaminuza, amakoperative,…bityo nabo bakayimenya kandi bakayigiramo uruhare.  

Perezida w’inama njyanama y’Akarere ka Rwamagana, Bwana Kabagamba Wilson yashimiye abitabiriye Iyi nama ku bitekerezo byubaka batanze, ndetse abasaba gukomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo Akarere ka Rwamagana gakomeze kwesa imihigo.