SERIVISI FATIZO ZITANGWA MU ISHAMI RY’UBUHINZI N’UMUTUNGO KAMERE |
SERIVISI ZITANGWA N’UMUKOZI USHINZWE UBWOROZI KU KARERE |
No. | SERIVISI | IBISABWA | ITEGEKO, ITEKA CYANGWA AMABWIRIZA ABIGENGA | AMAFARANGA YISHYURWA | IGIHE NTARENGWA |
1 | GUTANGA ICYEMEZO CYO KWIMURA AMATUNGO | · Icyemezo cy’Umurenge kiriho ibiranga itungo (ubwoko, imyaka, ibara, igitsina, nomero y’iherena, ibindi), nyirayo, aho riva n’aho rijya, uburyo bwo kuritwara (imodoka na plaque zayo); · Impapuro zishyuriweho amafaranga asabwa; · Indangamuntu ya nyirayo. | Itegeko No. 54/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rigenga uburyo bwo kwirinda no kurwanya indwara zanduza amatungo mu Rwanda. | 2,000FRW | Uwo munsi |
2 | GUTANGA ICYEMEZO CYO GUTWARA IBIKOMOKA KU MATUNGO HAGATI MU GIHUGU. | · Icyemezo cy’Umurenge kiriho ibiranga ibikomoka ku matungo (ubwoko, ingano, etc), nyirabyo, aho biva n’aho bijyanywe, uburyo bwo kubitwara (imodoka na plaque zayo); · Impapuro zishyuriweho amafaranga asabwa; · Indangamuntu ya nyirayo. | Iteka rya Minisitiri No001/11.30 ryo kuwa 10/02/2016 rigenga uburyo bwo gukusanya, gutwara no gucuruza amata. | 2,000 FRW | Uwo munsi |
3 | GUTANGA INAMA KU MUSHINGA W’UBWOROZI. | Ibaruwa isobanura uko umushinga uteye, nyirawo, aho ukorerwa, etc. | | Ntayo | Uwo munsi |
4 | GUTANGA URUHUSHYA RWO KUBAGA AMATUNGO | • Urwandiko rubisaba rwerekana aho ubwo bucuruzi buzakorerwa • Inzu y’ibagiro(UPI) • Icyobo cyo gutamo imyanda • Abakozi bafite imyenda yabigenewe n’ibikoresho • Abakozi bapima indwara zanduza • Kuba wanditse ku musoro w’ ipatanti mbere yo gutangira • Impapuro zigaragaza aho itungo ryaturutse., | Iteka rya Minisitiri N°012/11.30 ryo kuwa 18/11/2010 ryerekeye ibagwa ry’amatungo, ubugenzuzi bw’inyama. | Ntayo | Iminsi irindwi |
5 | GUTANGA SERIVISI Z’UBUVUZI BW’AMATUNGO | Kugura imiti wandikiwe na muganga w’amatungo | Itegeko No. 54/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rigenga uburyo bwo kwirinda no kurwanya indwara zanduza amatungo mu Rwanda. | Ntayo | Uwo munsi |
6 | GUKINGIRA AMATUNGO | Kubahiriza gahunda yo gukingira yatangajwe. | Itegeko No. 54/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rigenga uburyo bwo kwirinda no kurwanya indwara zanduza amatungo mu Rwanda. | Ntayo | Igihe cyatangajwe |
7 | KOROZA IMIRYANGO IKENNYE | -Kuba uri mu cyiciro cya I cg II cy’ubudehe -Kuba uri inyangamugayo -Kuba uri ku rutonde rwemejwe na komite ya Girinka | Amabwiriza ya Minisitiri No. 0001/2016 agenga imitangire n’imicungire y‘inka zitangwa muri gahunda ya Girinka | Ntayo | Uko inka zibonetse |