GAHUNDA Y'UBWISUNGANE MU KWIVUZA (MUSA) MU KARERE KA KAMONYI 2015/2016
Kimwe n'ahandi mu gihugu, Akarere ka Kamonyi kahagurukiye gushishikariza abaturage kujya mu bwisungane mu kwivuza. Umwaka ushinze aka Karere kaje ku isonga mu kwinjiza abaturage benshi muri MUSA ku buryo umwaka warangiye tugeze kuri 95%. Uyu mwaka w'ingengo y'imari dufite umuhigo wo kugera ku 100% ku buryo abaturage bacu bose bazaba bafite ubwishingizi mu kwivuza. Muri aka Karere abaturage bagera ku 327,007 nibo bagomba kujya muri Mutuelle de santé mu gihe abafite ubundi bwishingiza ari 13,494. Uyu mwaka w'ingengo y'imari wa 2015/2016, turifuza ko nibura Ukwezi k'ukwakira kuzarangira abaturage b'Akarere ka Kamonyi bose baramaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza. Ingamba ni ugukora ubukangurambaga nkuko byari bisanzwe ibibazo bikazakemuka buhoro buhoro, gushishikariza abaturage kwibumbira mu bimina kuko aribwo buryo bubafasha kujya mu bwisungane mu kwivuza bitagoranye. Kujya kuri buri rugo kugirango hamenyekane abataritabi ubwisungane mu kwivuza(house to house).Ikindi nuko hazakomeza kubaho gutanga raporo buri munsi kuri iki gikorwa kugira ngo habeho ikurikiranabikorwa rinoze kuri iyi gahunda.
UBUZIMA BUZIRA UMUZE NIBWO SOKO Y'ITERAMBERE RIRAMBYE