MENYA AKARERE KA KAMONYI

 

AKARERE Ka Kamonyi gaherereye mu Ntara y'Amajyepfo, gafite Imirenge 12, Utugari 59 n'Imidugudu 317, gafite abaturage 340,501, gafite ubuso bungana na kilometero kare 655,5, gahana imbibe n'Uturere dutanu: Muhanga, Ruhango, Nyarugenge, Gakenke na Bugesera.

Akarere ka Kamonyi kandi kubatse mu Mudugudu wa Ryabitana, Akagari ka Gihinga, Umurenge wa Gacurabwenge, Akarere ka Kamonyi, Intara y'amajyepfo.

Akarere ka Kamonyi gafite ibintu nyaburanga bitandukanye. Muri byo twavuga 'Ijuru rya Kamonyi, Ubu ni mu Murenge wa Gacurabwenge aho Umwami Yuhi II MAZIMPAKA yari atuye. Umuhungu we Cyirima Rujugira waje kujya gutura ku musozi wa Gaseke ubu ni mu Murenge wa Kayenzi. Hari n'ishyamba ahashyingurwaga abami i Muganza mu Murenge wa Karama.

Kamonyi ifite amabuye y'Urugarika n'ibirombe by'imicanga bikoreshwa mu bwubatsi butandukanye, gafite amabuye y'agaciro atandukanye nka: Colta,Gasegereti.
Kamonyi ni Akarere keramo igihingwa cy'imyubati ku buryo hahujwe ubutaka ku buso bugera kuri ha 2800 muri gahunda y'Imbaturabukungu ndetse hari no gukorwa umujyi wa Kamonyi uzava i Runda ukagera mu Murenge wa Gacurabwenge hifashishijwe igishushanyo mbonera cy'Umujyi wa Kamonyi.
Kamonyi ifite ahantu nyaburanga hatandukanye hakwiye gutezwa imbere ngo hashobore kubyazwa umusaruro mu buryo bw'Ubukerarugendo. Kubijyanye n'inyubako hari gukorwa umujyi wa Kamonyi, hubatse inyubako nshya z'Imirenge ndetse n'inyubako y'Akarere imaze kuzura mu Murenge wa Gacurabwenge. Hari kandi gahunda yo gutuza abaturage mu buryo bw'Imidugudu hamaze gukatwa imihanda n'Ibibanza ahateganyijwe kubakwa Imidugudu.

 ADERESI YUZUYE Y'AKARERE KA KAMONYI

  • Repuburika y'u Rwanda
  • Intara y'amajyepfo
  • Akarere ka Kamonyi
  • Umurenge wa Gacurabwenge
  • Akagari ka Gihinga
  • Umudugudu wa Ryabitana
  • P.O.Box 03 Muhanga
  • Hotline: 4057
  • E-mail: kamonyi@kamonyi.gov.rw
  • Twitter: @Kamonyi
  • Facebook: @abesamihigo

Wifuza kumenya Imidugudu, Utugari n'imirenge igize Akarere ka Kamonyi warebera

hano ---->   IMIRENGE/UTUGARI/IMIDUGUDU BIGIZE AKARERE KA KAMONYI

Wifuza kubona amakuru cyangwa hari icyo wifuza kubaza cyangwa kugera ku biro b'Akarere, Umurenge cyangwa akagari dore

aho wakura amakuru --->>IBIRANGA IBIRO BY'UBUYOBOZI BW'AKARERE, IMIRENGE N'UTUGARI