UMUCO NA SIPORO

Mu rwego rwo gukomeza gusigasira amateka yacu, ibirebana n'umuco byitaweho bifatika. Muri iyi gahunda turabizi neza ko gusigasira umuco ari inkingi y'iterambere kuko iyo umuco witaweho bigira uruhare mu kubaka umuryango hashingiwe ku ndangagaciro na kirazira z'umuco nyarwanda. Muri iki gice kirebana n'umuco, hitawe ku bikorwa bikurikira:

1.     Gukomeza gufata  neza inzibutso za Jenoside

Mu Karere ka Kamonyi hari inzibutso z'abazize  Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 zigera kuri eshatu zo ku rwego rw'Akarere.

-Hari Urwibutso rw'Abazize Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kamonyi [Kamonyi Genocide Memorial Site]; rwubatse mu Kibuza cya Nkingo mu Murenge wa Gacurabwenge hafi y'umuhanda wa kaburimbo Kamonyi-Muhanga.

-Hari Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Mugina rwubatse mu Murenge wa Mugina hafi ya Paruwasi Gaturika ya Mugina.

-Hari n'Urwibutso rw'abazize Jenoside rwa Bunyonga rwubatse mu Murenge wa Karama mu Kagari ka Bunyonga.

Ubwo muri Karama bibukaga ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi 

 Izi nzibutso uko ari 3 zakomeje kwitabwaho kandi zizakomeza gusigasirwa kuko zifite amateka yihariye ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

2.     Kwita ku bikorwa bya Siporo

-Siporo nayo yitaweho kandi ubuyobozi bukomeje gushyira imbaraga muri iki gice. Muri uru rwego Akarere ka Kamonyi gafasha ikipe y'abakobwa y'umupira w'amaguru ndetse hari n'abakora imyitozo ngororamubiri nabo Akarere kagiramo uruhare rwo gukomeza gufata neza abo bafite impano mu mikino inyuranye.

-Hakomeza kandi gutezwa imbere siporob kuri bose, buri wa gatanu kandi abayobozi bakaba bafatanya bagakora siporo isanzwe ariko iyo bibaye ngombwa siporo kuri bose irakorwa n'abaturage bakayibonamo.

-Hategurwa buri mwaka amarushanwa "umurenge Kagame Cup" aya marushanwa akaba akorwa mu rwego rwo kwimakaza imiyoborere myiza ndetse no guteza imbere impano bamwe mu bakinnyi baba bafite ariko ntizimenyekane hirya no hino mu Midugudu n'Utugari.